Monday, June 8Impamba y'amakuru yizewe

Mu Rwanda

Ese koko umwe mu batoza ba Kiyovu yaba agiye kwicwa n’inzara

Ese koko umwe mu batoza ba Kiyovu yaba agiye kwicwa n’inzara

Mu Rwanda
Nduwimana Pascal utoza abanyezamu ba Kiyovu Sports, yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarambuwe n’iyi kipe agera kuri miliyoni 5.5 Frw kandi ngo inzara yamwiciye i Kigali kugeza ubwo amara iminsi ibiri atabonye icyo gushyira mu nda. Mu minsi ishize, ni bwo humvikanye inkuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bufitiye ideni umutoza w’abanyezamu ba yo, Nduwimana Pascal, ringana na miliyoni 5.5 Frw. Aya makuru kandi yavugaga ko uyu mutoza yabuze uko asubira iwabo mu gihugu cy’u Burundi kandi ko ikirenze kuri ibyo amaze iminsi ibiri atarya. Aganira na UMUSEKE, Pascal yavuze ko nta kibazo cy’amafaranga afitanye na Kiyovu Sports nk’uko byumvikanye. Ati “Njye sinzi aho ayo makuru ari guturuka kuko nta kibazo na kimwe cy’amafaranga mfitanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Nta bwo na...
Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Mu Rwanda
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya kane urubanza rw’Umwarimu uregwa kwiba imodoka. Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza runatangaza igihe rwari gusomwa nk'uko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza. Uyu mwarimu wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uregwa, yabwiye UMUSEKE ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza, ruhita rutumiza uwatanze ikirego bityo akazongera kwitaba urukiko tariki ya 17 Kamena 2025. Bibaye ubugira Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamagaza uwatanze ikirego ko yibwe imodoka n’umwarimu witwa Gatarayiha Marcel wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ari ngombwa ko...
Arashishikariza Abanyarwanda guharanira kugira imiryango ibanye mu bwumvikane

Arashishikariza Abanyarwanda guharanira kugira imiryango ibanye mu bwumvikane

Mu Rwanda
Bamwe mu baturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye, baravuga ko ibiganiro byubaka bikozwe mu miryango, ari inkingi y'umuryango urangwa n'indangagaciro z'Umuryango Nyarwanda, bigatuma tubasha gukemura amakimbirane n'ibibazo bya hato na hato. Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango; washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye mu mwaka wa 1993, utangira kwizihizwa muwa 1994, ukaba kuwa15 Gicurasi buri mwaka. Mu Rwanda by'umwihariko ukaba warizihirijwe m'Umugoroba w'Umuryango wo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 mu rwego rwo gusubiza agaciro urwo rwego rwashyizweho. Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "ibiganiro byiza; ireme ry'umuryango". Ikiganiro nyirizina kikavuga kiti: "twubake umuryango urangwa n'indangagaciro z'Umuryango Nyarwanda". U...
RIB YASUBIJE TELEFONE 332 ZIBWE INAGARAGAZA ABAKEKWAHO IBYAHA

RIB YASUBIJE TELEFONE 332 ZIBWE INAGARAGAZA ABAKEKWAHO IBYAHA

Mu Rwanda
Zimwe muri telefone RIB yafashe Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda; RIB, ku cyicaro cy'i Remera, Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, bakoze igikorwa cyo kugaragaza abakekwaho ibyaha by'ubwambuzi butandukanye higanjemo abambura ama telefone, hanasubizwa telefone 332 zagarujwe, kuri ba nyirazo bazibwe. Ni gahunda RIB isanzwe ikora igamije gukumira ibyaha hamwe n'ubufatanye igirana n'itangazamakuru, n'ubufatanye aho RIB iba igamije kuburira abantu itanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha ndetse n'ubutumwa bwo kwihanangiriza ababyishoramo. Igikorwa cyakozwe mu byiciro bitatu, harimo kwerekana abantu bakekwa bafatiwe mu bikorwa bigize ibyaha, gusubiza za telefone ba nyirazo bazibwe zikaza gufatwa nyuma y'uko batanze ikirego, hamwe no gutanga ubutumwa itangazamakuru rigomba kugeza ku baturage. ...
Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Mu Rwanda
  Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira na busa abantu bumva ko bazatungwa no kwiba cyangwa gushikuza iby’abandi, ibasaba kuyoboka imirimo y’amaboko, kuko amayeri yose bakoresha mu gucucura rubanda yavumbuwe. Ni nyuma y’uko, ku wa 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarufunzo, hafatiwe abantu bakekwaho ubujura. Abafashwe ni abasore babiri, Ngerageza Eric na Manishimwe John, batawe muri yombi bakekwaho kwiba abaturage mu ngo zabo, bakoresheje imfunguzo bacurishije nk'uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru umuseke.rw. CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese urya iby’abandi babiriye icyuya. Yagize ati “abantu badashaka gukora bakumva k...
Ibitaro bitanga agera muri miliyoni 150 ku bw’amikoro make y’ababigana

Ibitaro bitanga agera muri miliyoni 150 ku bw’amikoro make y’ababigana

Mu Rwanda
Aya ni amakuru avugwa mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumba, ayo mafaranga akaba atangwa ku bw'ibibazo bitandukanye by'ababigana. Ibi, ni ibyatangajwe ku wa 23 Gashyantare 2025 ku munsi ngarukamwaka wo kuzirikana abarwayi, ubusanzwe uyu munsi ukaba unizihizwa kw’ isi hose mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 33. Muri abo bavuga ko bamaze imyaka myinshi mu bitaro ku bw'ibibazo bitandukanye, harimo abadafite umwuka wo guhumeka bahora bacometswe ku byuma by’ikoranabuhanga, abadafite abo kubagemurira amafunguro, ababuze ubwishyu ndetse n’abarwayi bo mu mutwe baturutse mu bihugu by’amahanga bakomeje kwitabwaho umunsi ku munsi. Gusa bitewe no kwakira ibyababayeho, banakwereka ko bashima abaganga babitaho umunsi ku munsi kandi bizera ko bafite Imana izabafasha gusezererwa, bagataha iwabo...
Impinduka mu gutanga umusoro

Impinduka mu gutanga umusoro

Mu Rwanda
Ibyerekeye imisoro mu Rwanda bigiye kuvugururwa. Bizakorwa mu byiciro bitatu, birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya ndetse no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga. Ibi ni bimwe mu byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida Kagame. Icyiciro cya mbere kigizwe no kongera umusoro. Ibi bivuze ko ibi bicuruzwa birebwa n’iri zamuka, ari ibyari bisanzwe bitanga umusoro, ariko ukaba ugiye kwiyongera. Ibyo birimo inzoga n’itabi nk'uko ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza. Ikindi cyiciro ni icy’ibicuruzwa bitari bisanzwe byishyura umusoro ku nyongeragaciro, bitewe n’uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n’abaturage benshi. Ibyo birimo nka telef...
Ruhango: Hari abatangiye kubazwa ibya za mudasobwa zibwe

Ruhango: Hari abatangiye kubazwa ibya za mudasobwa zibwe

Mu Rwanda
Mu kigo cy'amashuri cya GS Muhororo mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango haravugwa ubujura bwa mudasobwa 16 (Computers), Umuyobozi waryo n’Umukozi batangiye kubibazwaho. Ikibazo cy’ubujura bwa mudasobwa 16 kivugwa muri GS ya Muhororo cyamenyekanye saa ine zo kuri uyu wa Gatanu tliki ya 31 Mutarama 2025. Amakuru avuga ko bamenye ko muri iki Kigo hibwe mudasobwa z’ishuri 16 mu ijoro ryakeye. Ayo makuru avuga ko babimenyesheje inzego z’umutekano iz’Ubugenzacyaha n’iza Polisi bihutira kujyayo. Umwe mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru yagize ati"Polisi na RIB bahageze bayoberwa uburyo zibwemo kuko butasobanutse". Ayo makuru avuga kandi ko Ubuyobozi bw’ikigo n’abarinzi bavuga ko hishwe ingufuri y’urugi rw’inyuma, ariko wareba ...
Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Mu Rwanda
Urwego rw'Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Mwiseneza Jerome, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umuhesha w’inkiko witwa Mabondo Semahoro Victor n’abandi bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu bandi batawe muri yombi bafatwa nk’abafatanyacyaha barimo Mukadusabe Marcelline wigize umuhuza, bamwe bazwi nk’abakomisiyoneri akaba yarakoranaga na Mabondo, Mukeshimana Seraphine umugore wa Jean Claude Hagumubuzima ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana na Ntuyenabo wahuje Mukeshimana na Mwiseneza. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira urwego rw’umwuga, aho Mabondo yiyitaga ko ari umwavoka wunga...
Eric Karinganire yihannye Umucamanza

Eric Karinganire yihannye Umucamanza

Mu Rwanda
Eric Karinganire, rwiyemezamirimo wo mu Ntara y’Iburasirazuba umaze hafi umwaka afungiye muri Gereza ya Nsinda mu Karere ka Rwamagana, yihannye umunyamategeko HATEGEKIMANA Danny avuga ko atamubonaho ubutabera. Uyu rwiyemezamirimo ufite company yitwa Kagera VTC Limited ikora akazi ko kuhira hakoreshejwe amazi yo munsi y’ubutaka hifashishijwe Smart Phone [Irrigation Using Undeground Water And Smart Phone], umugore we aherutse kwandikira Umukuru w’Igihugu avuga ko umugabo we yafunzwe ku bw’imbaraga za Rtd CG Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha umuseke.rw. Ku itariki ya 30/05/2024 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Karinganire Eric, rumaze kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu bury...