MININFRA irasaba abagore kwitabira umwuga w’ubushoferi bw’amakamyo manini
Minisiteri y'Ibikorwaremezo, MININFRA yatangaje ko umubare w’abakobwa n’abagore bakora umwuga wo gutwara amakamyo yambukiranya imipaka ukiri muto, ibasaba kuwitabira kuko ubateza imbere.
Ibi, byagarutsweho na Theogene Dusabumuremyi ushinzwe ubwikorezi muri iyi Minisiteri, ubwo yafunguraga ishuri rya Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, ACPLRWA VTC,rikorera mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigaki,aho rizajya ryigisha mu buryo bw’umwuga aka akazi ko gutwara amakamyo.
Ni amasomo azajya atangwa mu gihe cy’amezi atatu, aho abiga banahabwa impamyabushobozi y’uko bagiye gukora aka kazi mu buryo bw’umwuga.
Theogene Dusabumuremyi yavuze ko nubwo uyu mwuga abawukora bagenda baba benshi, ariko abagore n’abakobwa bo bakiri bake, abasaba kuwitabira nk'uko ikinya...





