Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya n’iy’u Rwanda mu kuzamura umubano
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye inama na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, w’Uburusiya, Sergey Lavrov mu rwego rwo gukomeza umubano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko impande zombi zigiye hamwe uburyo bwo gufatanya mu kuzamura ubufatanye, kandi zaganiriye ibibazo bihari hagamijwe kuzamura ubufatanye busanzwe hagati y’Uburusiya n’u Rwanda.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata, 2026 mu nama ibera muri Turukiya yiswe “Antalya Diplomacy Forum” nk'uko umuseke.rw dukesha iyi nkuru ubitangaza.
Uburusiya n’u Rwanda byaganiriye ku kwagura ubucuruzi, n’ubufatanye mu bukungu n’ibikorwa by’ubutabazi, harimo ikoreshwa ry’ingufu za nikeriyeri (nuclear energy), mu bikorwa by’amahoro, uburezi no gutanga ubumeny...
