
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye inama na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, w’Uburusiya, Sergey Lavrov mu rwego rwo gukomeza umubano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko impande zombi zigiye hamwe uburyo bwo gufatanya mu kuzamura ubufatanye, kandi zaganiriye ibibazo bihari hagamijwe kuzamura ubufatanye busanzwe hagati y’Uburusiya n’u Rwanda.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata, 2026 mu nama ibera muri Turukiya yiswe “Antalya Diplomacy Forum” nk’uko umuseke.rw dukesha iyi nkuru ubitangaza.
Uburusiya n’u Rwanda byaganiriye ku kwagura ubucuruzi, n’ubufatanye mu bukungu n’ibikorwa by’ubutabazi, harimo ikoreshwa ry’ingufu za nikeriyeri (nuclear energy), mu bikorwa by’amahoro, uburezi no gutanga ubumenyi binyuze mu mahugurwa.
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga banagaragaje kuba hakomeza kubaho ibiganiro ku nzego zitandukanye harimo nko mu Muryango w’Abibumbye (UN), ahaganirwa ku bibazo bitandukanye byugarije Isi, n’ahandi hagenwa mu rwego rwo gushakira umuti ibyo bibazo byaba ibireba Isi n’ibyo ku rwego rw’Akarere.
Amb.Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ari mu nama ya gatanu yiswe “Antalya Diplomatic Forum,” yatangiye tariki 17 – 19 Mata, 2026 aho ifite inzanganyamatsiko igira iti “Mapping Tomorrow, Managing Uncertainties”.
Nduhungirehe ari mu bategerejwe na none mu kigira uruhare mu kiganiro kiswe “Investing in Africa’s Future: Strategy, Scale and Competitiveness”.
