Wednesday, June 17Impamba y'amakuru yizewe

Imyidagaduro

Muhoza yabaye “Miss Uganda” mu marushanwa kurira bitari byemewe

Imyidagaduro
Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2025/2026 mu birori bikomeye byabereye kuri Sheraton Kampala Hotel, amwe mu mabwiriza ni uko uwambitswe ikamba atagomba kurira. Ni intsinzi yatunguye benshi ndetse n’uwatsinze ubwe, kuko avuga ko atigeze na rimwe yibwira ko azegukana iri kamba rikomeye. Muhoza Elle Trivia yavuze ko mu rugendo rwose rwo kwitabira iri rushanwa, intego ye itari uguharanira ikamba ahubwo yari ukwiga byinshi bishya, gukura mu myumvire no kubaka umubano n’abandi bakobwa bari bahatanye. Yagize ati “numvaga uwo ari we wese uzatsinda azaba abikwiye. Ntabwo nashakaga gushyira umutima ku ntsinzi, kuko iyo itabashije kuboneka ushobora kumeneka, kuba ari njye wambitswe ikamba ni ibyishimo bikomeye cyane.” Muhoza wabaye Nyampinga wa Uganda muri uku kwezi kwa Nzeli 2025, y...
Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza

Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza

Imyidagaduro
Nyuma y’imyaka 15 atagaragara mu ruhando rwa muzika, Jessica Simpson, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop na sinema, yongeye gusubira ku rubyiniro. Uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe nyuma yo kwimukira i Nashville, aho yabonye umuryango w’abahanzi bamufasha gusohora EP ye nshya yise "Nashville Canyon, Igice cya 1", igizwe n’indirimbo eshanu. Muri iyi EP, Jessica agaragaza impinduka zikomeye mu njyana ye, aho yerekeje ku njyana ya soul na rockabilly. Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE, yatangaje ko kuva yahagarika kunywa inzoga mu mwaka wa 2017, yabashije kwisanga no kwandika indirimbo zifite ukuri n’ubutumwa butomoye. Uyu muhanzi yagize ati "nyuma yo guhagarika inzoga, numvise nsubiye kuba uwo ndi we, kandi ibyo byatumye mbasha kwandika no kuririmba indirimbo zituruka ku...
Vestine uzwi muri “Gospel” agiye kurongorwa n’umunyamahaga umuruta cyane

Vestine uzwi muri “Gospel” agiye kurongorwa n’umunyamahaga umuruta cyane

Imyidagaduro
Vestine Ishimwe uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) yaba agiye kurongorwa n’Umunyaburkinafaso w’imyaka 42. Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru umuseke  dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukobwa wabonye izuba tariki ya 2 Mata 2003, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we witwa , OUEDRAOGO IDRISSA wo muri Burikinafaso ,  mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Uyu umuhango wo gushyingirwa mu mategeko watangiye  saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mutarama 2025. Ngo nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango kuko   ari itegeko ryati ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika. Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza. Ni bamwe mu...
Imana yampaye umugezi w’indirimbo udakama-Tonzi

Imana yampaye umugezi w’indirimbo udakama-Tonzi

Imyidagaduro
Umuhanzi, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yemeza ko Imana yamuhaye impano yo guhora ahanga indirimbo ziyihimbaza (Gospel). Ibi, yabitangaje mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya cumi muri uyu mwaka wa 2025. Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse album ye ya cyenda yise ‘Respect’ mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya "The Sisters" ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phanny Wibabara. Iyi album nshya y’uyu muhanzi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nk'uko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza. Tonzi yagize ati "muri 2025 ndateganya gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye.” Umuhanzi Tonzi ufite inararibony...
Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Imyidagaduro
Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Scientifique”, amaze gushora amamiliyoni mu ndirimbo 26 amaze gushyira ahagaragara, ariko atagamije inyungu z’ako kanya. Umuhanzi Sibomana uzwi mu ndirimbo nka: Ubwiza bw’u Rwanda, Shaka Money, Twahisemo neza n’izindi yatangarije impamba.com ko kuba ashora amafaranga mu muziki, ariko nta gire amafaranga ahita agaruza nta gihombo abibonamo kuko abifata nko kubika amafaranga kuri banki udahita ujya kuyabikuza(compte bloqué). Sibomana bita Scentifique yemeza ko ubuhanzi bwe abufata nk’impano ari na yo mpamvu adacika intege mu guhimba. Umuhanzi Scientifique yagize ati “ubuhanzi nkora ni ukubaka “network” yo mu minsi iri imbere, kuko usanga ko uko amafaranga uyadepansa(uyakoresha) mu kuririmba ntabwo ahita agaruka ak...
Wari uzi ko umuhanzi Danny Vumbi yagurishije indirimmbo ye yashakishwaga na benshi

Wari uzi ko umuhanzi Danny Vumbi yagurishije indirimmbo ye yashakishwaga na benshi

Imyidagaduro
Umuhanzi The Ben na Bwiza baherutse gusohora indirimbo nshya bise ‘Best friend’ yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki, aho Danny Vumbi yagize uruhare runini mu kuyandika ndetse no kuyigurisha. Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo Danny Vumbi yari amaze kwandika indirimbo ‘Best Friend’ umwe mu bantu yayumvishije ari The Ben wanahise ayikunda. Icyakora bitewe n’uko The Ben yari ahugiye mu bikorwa byo guherekeza mu cyubahiro nyirakuru wari uherutse kwitaba Imana, byarangiye adahise ajya mu byo gukurikirana iyo ndirimbo. Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music wari warayikunze kuko Danny Vumbi yayanditse bari kumwe, ubwo yari muri Uganda yamenye amakuru ko iyi ndirimbo yatangiye kurambagizwa na KINA Music ndetse n’ikipe ya Bruce Melodie, afata icyemezo cyo kuyigura by...