Thursday, June 25Impamba y'amakuru yizewe

Author: Impamba Reporter

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya n’iy’u Rwanda mu kuzamura umubano

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya n’iy’u Rwanda mu kuzamura umubano

Politiki
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye inama na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, w’Uburusiya, Sergey Lavrov mu rwego rwo gukomeza umubano. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko impande zombi zigiye hamwe uburyo bwo gufatanya mu kuzamura ubufatanye, kandi zaganiriye ibibazo bihari hagamijwe kuzamura ubufatanye busanzwe hagati y’Uburusiya n’u Rwanda. Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata, 2026 mu nama ibera muri Turukiya yiswe “Antalya Diplomacy Forum” nk'uko umuseke.rw dukesha iyi nkuru ubitangaza. Uburusiya n’u Rwanda byaganiriye ku kwagura ubucuruzi, n’ubufatanye mu bukungu n’ibikorwa by’ubutabazi, harimo ikoreshwa ry’ingufu za nikeriyeri (nuclear energy), mu bikorwa by’amahoro, uburezi no gutanga ubumeny...
Ibirwa bya Maurice ku isonga mu gushora imari mu Rwanda

Ibirwa bya Maurice ku isonga mu gushora imari mu Rwanda

Mu Rwanda
Ibirwa bya Maurice byaje ku isonga mu ishoramari mvamahanga mu Rwanda nk'uko raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yabigaragaje. Iyi raporo igaragaza ko ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1,09 $, ni ukuvuga arenga miliyari 1.598,3 Frw mu 2024 avuye kuri miliyoni 886,9 $ ryari ririho mu 2023. Iyi raporo yasohotse kuwa 17 Gashyantare uyu mwaka igaragaza ko mu 2024, urwego rw’imari rwashowemo miliyoni 299,1$ bingana n’izamuka rya 27,2%; urwego rw’inganda rwashowemo miliyoni 267,1 $; urwego rw’ubwubatsi rwashowemo miliyoni 150,5 $; na ho inzego z’ubuhinzi, uburezi n’ubuzima zashowemo ishoramari mvamahanga rya miliyoni 107,7 $. Ibihugu byagize uruhare runini mu ishoramari mvamahanga biyobowe n’Ibirwa bya Maurice aho abashoramari babikomokamo bashoye miliyoni 251,1 $, m...
Ubutaka buto bw’u Rwanda n’icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’inzara mu mboni za Senateri Muligande

Ubutaka buto bw’u Rwanda n’icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’inzara mu mboni za Senateri Muligande

Mu Rwanda
Senateri Dr. Charles Murigande yagaragaje ko bitumvikana ko mu Rwanda habaho abantu bicwa n’inzara kandi ruri mu bihugu bigira imvura ishobora gufasha mu buhinzi, asaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro. Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mutarama 2026 ubwo Sena y’u Rwanda yaganiraga na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, wagaragazaga aho uru rwego ruhagaze kuri ubu. Senateri Dr. Charles Murigande, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo hamenyekane uko igihugu cyakongera umusaruro ushingiye ku kumenya ubwoko bw’ibihingwa byakwera mu Rwanda, uko umusaruro wakongerwa n’ibindi bishingiye ku bushakashatsi. Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rufite ubuso buto bw’ubutaka bwo guhinga bityo ko ubushakashatsi ari y...
Umugore wigobotoye umugabo wari ugiye kumusambanya arivuga imyato

Umugore wigobotoye umugabo wari ugiye kumusambanya arivuga imyato

Mu Rwanda
Ni inkuru impamba.com ikesha ikinyamakuru ukwelitimes ivuga ko mugore uri mu kigero cy'imyaka 20, utuye mu Murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba yirwanyeho agakanda ubugabo bw'uwashatse kumusambanya ku gahato bigatuma umugambi yari yateguye uburizwamo. Bamwe mu baturage bo  mu Mudugudu wa Myatano, mu Kagali k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bavuga ko umugabo wafatiwe mu Mudugudu wabo asanzwe azwiho gusambanya ku gahato abagore ku gahato,  abashukishije kubaha amavuta yo guteka yakuraga mu ruganda rukora ayo mavuta. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza nibwo yafashwe nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushaka gusambanya umugore yabanje gushukisha kumuha amavuta yo guteka . Umugore umushinja gushaka kumusambanya ku gahato yavuze uko byagen...

Abakozi bo mu turere twa Nyagatare na Ngoma biyemeje gutsura umubano binyuze muri siporo

Mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, kuri sitade ya Ngoma habereye umukino wahuje abakozi bakorera Leta mu Karere ka Ngoma na bagenzi babo bo mu Karere ka Nyagatare. Nyuma y'uwo mukino habaye ubusabane , abayobozi bari bahagaririye utwo turere banagaragaza ko utwo turere tugiye gukomeza gutsura umubano wihariye binyuze muri siporo . Umukino wahuje abakozi bo muri utwo turere , warangiye abakozi bo mu karere ka Nyagatare batsinze bagenzi babo bo mu karere ka Ngoma ibitego 3 kuri 1. Abakozi b'Akarere ka Ngoma nibo babanje gutsinda igitego ariko nyuma y'iminota 10 aba Nyagatare barakishyura ndetse mbere y'uko igice cya mbere kirangira, batsinda igitego cya kabiri. Mu gice cya kabiri abakozi b'Akarere ka Ngoma bakiniraga kuri sitade yabo bananiwe kwishyura ibite...

Rwamagana: Basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu Rwanda
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana basuye ahari amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu. Nyuma yo gusura Ingoro Ndangamurage yo kubohora Igihugu,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yatangaje ko ibikorwa byo gusura ibice bitandukanye bifite amateka yihariye ajyanye no kubohora Igihugu  byateguwe muri gahunda yo kwereka abatuye  muri uwo Murenge aho u Rwanda rwavuye kugira ngo bafate ingamba zo  kubaka  umujyi ukeye kandi ufite iterambere. Abaturage baturutse mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ni bo bari bitabiriye gahunda yo gusura Umuhora w'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya Gatatu, mu gihe muri Kanama uyu mu mwaka bari basuye Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyi...

Dr. Sabin ku rutonde rw’abavuga rikumvikana ku Isi

Mu Rwanda
Ikinyamakuru Time cyanditse ko Dr Sabin Nsanzimana usanzwe ari Minisitiri w’ubuzima ari umwe mu bantu 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku isi. Ni urutonde rwitwa ‘TIME 100 Most Influential People of 2025.’ Dr. Sabin Nsanzimana ni umuhanga mu buvuzi no mu guhangana n’ibyorezo, abo bita ‘Epidemiologists’. Mu mwaka wa 2022 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuzima, mu gihe u Rwanda rwavaga mu guhangana na COVID-19. Yigeze kuyobora RBC, ayobora Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare, kandi yayoboye gahunda y’igihugu yo kurwanya SIDA na Hepatite. Kimwe mu byo abamushyize ku rutonde rwa Time bashingiye ho ni uruhare yagize mu muhati w’u Rwanda mu guhagarika indwara ya Marburg yari yadutse mu mwaka wa 2024. Abandi bari kuri ruriya rutonde ni umukinnyi wa filimi Diego Luna, umuhanzi E...

Muhoza yabaye “Miss Uganda” mu marushanwa kurira bitari byemewe

Imyidagaduro
Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2025/2026 mu birori bikomeye byabereye kuri Sheraton Kampala Hotel, amwe mu mabwiriza ni uko uwambitswe ikamba atagomba kurira. Ni intsinzi yatunguye benshi ndetse n’uwatsinze ubwe, kuko avuga ko atigeze na rimwe yibwira ko azegukana iri kamba rikomeye. Muhoza Elle Trivia yavuze ko mu rugendo rwose rwo kwitabira iri rushanwa, intego ye itari uguharanira ikamba ahubwo yari ukwiga byinshi bishya, gukura mu myumvire no kubaka umubano n’abandi bakobwa bari bahatanye. Yagize ati “numvaga uwo ari we wese uzatsinda azaba abikwiye. Ntabwo nashakaga gushyira umutima ku ntsinzi, kuko iyo itabashije kuboneka ushobora kumeneka, kuba ari njye wambitswe ikamba ni ibyishimo bikomeye cyane.” Muhoza wabaye Nyampinga wa Uganda muri uku kwezi kwa Nzeli 2025, y...

Perez Ida w’Ubufaransa mu rukiko ku bw’umugore we bise umugabo

Mu Mahanga
Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa n’umugore we Brigitte Macron baritegura kugaragaza amafoto n’ibimenyetso bya gihanga mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo berekane ko Brigitte ari umugore koko. Ibi biza mu rwego rwo gushyigikira ikirego cy’isebanya cyatanzwe n’umunyapolitiki w’uruhande rw’abahezanguni, Candace Owens, washinjwe gukwirakwiza ibihuha ko Brigitte yavutse ari umugabo. Umwunganizi w’aba bombi, Tom Clare, yabwiye BBC mu kiganiro Fame Under Fire ko ibi birego byababaje cyane Brigitte Macron ndetse bihinduka ikintu kibangamiye Perezida Macron. Yagize ati: “Ni inzira agomba kunyuramo mu ruhame, ariko yabigiyemo yiteguye. Afite ubushake bwo gukora icyo bisaba ngo ashyire iherezo kuri ibi binyoma.” Ibi birego ntibyari bishya, kuko byatangiye gukwi...
Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo

Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo

Mu Rwanda
Abagera muri 26 bakurikiranweho ubutekamutwe kuri telefone, abenshi baturuka mu karere ka Rusizi; agera kuri miliyoni 25 bibye amaze kugaruzwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), kuwa 08 Nzeli, rwerekanye abagabo 25 n'umukobwa umwe bakekwaho ubujura. Abenshi muri aba bakekwa ni abaturuka mu karere ka Rusizi. Batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitandukanye by'ubwambuzi bukorerwa kuri telefone, hakaba hamaze kugaruzwa amafaranga y'u Rwanda yibwe muri ubwo buryo kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2025. Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikura cya RIB mu Murenge wa Kimihurura, muri gahunda RIB isanganwe, igamije kumenyesha abaturarwanda uburyo bakwirinda ibyaha bitandukanye, amayeri agenda yaduka mu bantu yo gukora ibyaha, kugira ngo barusheho kubyirinda. Muri iyi...