Monday, December 2Impamba y'amakuru yizewe

Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Abatawe muri yombi ni abo mu Karere ka Nyagatare

Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Mwiseneza Jerome, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umuhesha w’inkiko witwa Mabondo Semahoro Victor n’abandi bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu bandi batawe muri yombi bafatwa nk’abafatanyacyaha barimo Mukadusabe Marcelline wigize umuhuza, bamwe bazwi nk’abakomisiyoneri akaba yarakoranaga na Mabondo, Mukeshimana Seraphine umugore wa Jean Claude Hagumubuzima ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana na Ntuyenabo wahuje Mukeshimana na Mwiseneza.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira urwego rw’umwuga, aho Mabondo yiyitaga ko ari umwavoka wunganira abantu mu nkiko akabaka amafaranga.

Abaregwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yasobanuye uko ibyaha byakozwe.

Yagize ati: “Uwitwa Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko yahamagaye Ntuyenabo umwe mu nshuti z’uwaregwaga icyaha cyo gusambanya umwana witwa Hagumubuzima Jean Claude uzwi nka Kwatirayo, amusaba gukora ibishoboka byose agashaka amafaranga y’u Rwanda 3 000 000 agafunguza inshuti ye kuko ngo igihano cyari kiyitegereje kiremereye.

Ntuyenabo yashatse umugore wa Hagumubuzima Jean Claude (Uwaregwaga) witwa Mukeshimana Seraphine amusaba gushaka miliyoni 3 amafaranga akayaha Mwiseneza Jerome ngo azafunguze umugabo we Hagumubuzima.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ayo mafaranga umugore wa Hagumubuzima yayashatse ayaha Ntuyenabo na we ayashyikiriza Mwiseneza Jerome.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza avuga ko umugambi wabo waje kubapfubana, ubu Hagumubuzima akaba afunze iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nsinda.

Ni mu gihe uwitwa Mabondo, Umuhesha w’Inkiko yakoranaga na Mukadusabe Marcelline, na we agashaka abantu babaga bafite ababo bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, Mabondo akababwira ko ari umwunganizi mu by’amategeko, akabizeza ko azabafasha kubafunguriza ababo cyangwa kubunganira mu nkiko, yarangiza akabaca amafaranga agahita abura.

Akomeza agira ati: “Abatanze amafaranga bagatungurwa no kubona ababo bakomeje gufungwa cyangwa nta mwunganizi bafite.”

Mabondo na Mukadusabe bafashwe bamaze kwakira amafaranga arenga 1 600 000 Frw.

Bamwe mu bo Mabondo na Mukadusabe babeshye harimo umugore wafashwe ku ngufu, bamubeshya ko bamwunganira bakaregera indishyi agahabwa arenga 1 000 000 Frw ariko bamusaba ko mbere yuko bamwunganira agomba kwandika atanga imbabazi ku wamusambanyije akazishyikiriza ubushinjacyaha.

Icyaha bakurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze 3 ndetse hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 3 000 000 Frw ariko itarenze 5 000 000 Frw.

Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 281 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aramutse ahamijwe icyaha n’urukiko, yahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitarenze amezi 6 n’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ihanwa ry’ubufatanyacyaha ari icyaha giteganywa n’ingingo ya 84 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe ugihamijwe n’urukiko, umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru ku bayisaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.

Dr. Murangira, Umuvugizi wa RIB, agira ati: “Turasaba ko badakwiye kwemera ababashuka babizeza ibintu bitandukanye cyane cyane ibintu bidashoboka nko kubabeshya ko babafunguriza ababo bakoze ibyaha barimo gukurikiranwa mu butabera.”

RIB ivuga ko akenshi abantu bashukwa ari abafite ababo bakurikiranyweho ibyaha biremereye nko gusambanya umwana, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibiyobyabwenge.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturarwanda kugira amakenga bityo bange kugwa muri uwo mutego wo kumva ko umuntu wabo afungurwa ari uko yatanze amafaranga, ahubwo ngo bajye batanga amakuru vuba bityo abo bagizi ba nabi bafatwe, bakurikiranwe.

Source: Muhabura.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *