Monday, January 13Impamba y'amakuru yizewe

Nyuma yo kuraga abana be yaburiwe irengero

Uzamukunda Beatrice

Béatrice Uzamukunda w’Imyaka 50, wo mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yahamagaye abana be batatu ababwira imitungo ye nyuma aburirwa irengero.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru avuga ko kuwa Kane triki ya 26 Ukuboza 2024, Beatrice yahamagaye abana be batatu, abaganiriza ku by’imitungo y’urugo, irimo: inzu, ibibanza mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’amafaranga afite mu mabanki abitsamo.

Ayo makuru avuga ko ibi yabwiye abana be mu magambo, yaje no kubishyira mu nyandiko ayisiga mu cyumba araramo agenda atavuze aho agiye.

Bamwe mu batanze ayo makuru bavuga ko bamenye ko yagiye ari uko abana batatse ko yatinze kubyuka bajya kumureba iwe mu cyumba bakamubura.

Umwe yagize ati “abana binjiye mu cyumba basanga yahasize indangamuntu, telefoni igendanwa n’iyo nyandiko igaragaza imitungo ye yose.”

Uyu akavuga ko bakeka ko kuganiriza abana ibijyanye n’imitungo ye yabitewe n’ikibazo yagize batabashije gusobanukirwa kuko yari muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Mugambira Etienne, atangaza ko babwiwe amakuru ko yaba yavuye iwe mu rugo saa moya za mugitondo yerekeza aho batazi kugeza ubu.

Uyu muyobozi avuga ko nta kibazo Béatrice yari afite kuko ubusanzwe yari umuganga mu Bitaro bya “CHUK”.

Mugambira avuga ko batangiye kunyuza ubutumwa bumurangisha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zibahuza n’umubare munini w’abayobozi n’abaturage.

Mugambira avuga ko bamenye amakuru ko atari iwabo i Rubavu aho avuka kubera ko yari yagiyeyo mbere y’umunsi mukuru wa Noheli, ndetse akaba atari no kwa sebukwe.

Béatrice Uzamukunda yapfakaye mu myaka ishize, asigarana abana batatu, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega buvuga ko ari babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *