Friday, May 2Impamba y'amakuru yizewe

Tag: Kigali

Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Mu Rwanda
  Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira na busa abantu bumva ko bazatungwa no kwiba cyangwa gushikuza iby’abandi, ibasaba kuyoboka imirimo y’amaboko, kuko amayeri yose bakoresha mu gucucura rubanda yavumbuwe. Ni nyuma y’uko, ku wa 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarufunzo, hafatiwe abantu bakekwaho ubujura. Abafashwe ni abasore babiri, Ngerageza Eric na Manishimwe John, batawe muri yombi bakekwaho kwiba abaturage mu ngo zabo, bakoresheje imfunguzo bacurishije nk'uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru umuseke.rw. CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese urya iby’abandi babiriye icyuya. Yagize ati “abantu badashaka gukora bakumva k...
Nyuma yo kuraga abana be yaburiwe irengero

Nyuma yo kuraga abana be yaburiwe irengero

Mu Rwanda
Béatrice Uzamukunda w’Imyaka 50, wo mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yahamagaye abana be batatu ababwira imitungo ye nyuma aburirwa irengero. Amakuru agera ku kinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru avuga ko kuwa Kane triki ya 26 Ukuboza 2024, Beatrice yahamagaye abana be batatu, abaganiriza ku by’imitungo y’urugo, irimo: inzu, ibibanza mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’amafaranga afite mu mabanki abitsamo. Ayo makuru avuga ko ibi yabwiye abana be mu magambo, yaje no kubishyira mu nyandiko ayisiga mu cyumba araramo agenda atavuze aho agiye. Bamwe mu batanze ayo makuru bavuga ko bamenye ko yagiye ari uko abana batatse ko yatinze kubyuka bajya kumureba iwe mu cyumba bakamubura. Umwe yagize ati “abana binjiye mu cyumba basanga yahasize...
Gutwara imyanda muri Kigali bizanozwa ryari?

Gutwara imyanda muri Kigali bizanozwa ryari?

Mu Rwanda
Kigali nubwo ari umwe mu mijyi irangwamo isuku muri Afurika, ariko n'ubu hari ibitaranozwa, nk'uko tubisanga muri iyi nkuru. Gahunda yo gutwara imyanda bigaragara ko itiranozwa neza ndetse irimo ibibazo bitandukanye. Bimwe mu bigarukwaho n’abakora iyo serivisi birimo ibijyanye n’uburiganya mu bigo bitsindira amasoko, gutinda gutwarira imyanda abaturage, ikibazo cy’imihanda micye ikoreshwa n’imodoka zabugenewe n’ibindi . Umuyobozi w’ ikigo AGRUNI, gikusanya kikanatwara imyanda ku kimoteri cya Nduba, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu gutwara imyanda mu mujyi wa kigali bitaranozwa ahanini bitewe nuko nta buryo bunoze buhari bwo kuyicunga neza. Ati “Iriya myanda iramutse icunzwe neza ishobora kubyazwamo ibindi bintu bishobora kuvamo ubukire...