Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana
Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Scientifique”, amaze gushora amamiliyoni mu ndirimbo 26 amaze gushyira ahagaragara, ariko atagamije inyungu z’ako kanya.
Umuhanzi Sibomana uzwi mu ndirimbo nka: Ubwiza bw’u Rwanda, Shaka Money, Twahisemo neza n’izindi yatangarije impamba.com ko kuba ashora amafaranga mu muziki, ariko nta gire amafaranga ahita agaruza nta gihombo abibonamo kuko abifata nko kubika amafaranga kuri banki udahita ujya kuyabikuza(compte bloqué).
Sibomana bita Scentifique yemeza ko ubuhanzi bwe abufata nk’impano ari na yo mpamvu adacika intege mu guhimba.
Umuhanzi Scientifique yagize ati “ubuhanzi nkora ni ukubaka “network” yo mu minsi iri imbere, kuko usanga ko uko amafaranga uyadepansa(uyakoresha) mu kuririmba ntabwo ahita agaruka ak...