Tuesday, November 4Impamba y'amakuru yizewe

Mu Rwanda

Abakozi bo mu turere twa Nyagatare na Ngoma biyemeje gutsura umubano binyuze muri siporo

Mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, kuri sitade ya Ngoma habereye umukino wahuje abakozi bakorera Leta mu Karere ka Ngoma na bagenzi babo bo mu Karere ka Nyagatare. Nyuma y'uwo mukino habaye ubusabane , abayobozi bari bahagaririye utwo turere banagaragaza ko utwo turere tugiye gukomeza gutsura umubano wihariye binyuze muri siporo . Umukino wahuje abakozi bo muri utwo turere , warangiye abakozi bo mu karere ka Nyagatare batsinze bagenzi babo bo mu karere ka Ngoma ibitego 3 kuri 1. Abakozi b'Akarere ka Ngoma nibo babanje gutsinda igitego ariko nyuma y'iminota 10 aba Nyagatare barakishyura ndetse mbere y'uko igice cya mbere kirangira, batsinda igitego cya kabiri. Mu gice cya kabiri abakozi b'Akarere ka Ngoma bakiniraga kuri sitade yabo bananiwe kwishyura ibite...

Rwamagana: Basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu Rwanda
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana basuye ahari amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu. Nyuma yo gusura Ingoro Ndangamurage yo kubohora Igihugu,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yatangaje ko ibikorwa byo gusura ibice bitandukanye bifite amateka yihariye ajyanye no kubohora Igihugu  byateguwe muri gahunda yo kwereka abatuye  muri uwo Murenge aho u Rwanda rwavuye kugira ngo bafate ingamba zo  kubaka  umujyi ukeye kandi ufite iterambere. Abaturage baturutse mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ni bo bari bitabiriye gahunda yo gusura Umuhora w'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya Gatatu, mu gihe muri Kanama uyu mu mwaka bari basuye Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyi...

Dr. Sabin ku rutonde rw’abavuga rikumvikana ku Isi

Mu Rwanda
Ikinyamakuru Time cyanditse ko Dr Sabin Nsanzimana usanzwe ari Minisitiri w’ubuzima ari umwe mu bantu 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku isi. Ni urutonde rwitwa ‘TIME 100 Most Influential People of 2025.’ Dr. Sabin Nsanzimana ni umuhanga mu buvuzi no mu guhangana n’ibyorezo, abo bita ‘Epidemiologists’. Mu mwaka wa 2022 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuzima, mu gihe u Rwanda rwavaga mu guhangana na COVID-19. Yigeze kuyobora RBC, ayobora Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare, kandi yayoboye gahunda y’igihugu yo kurwanya SIDA na Hepatite. Kimwe mu byo abamushyize ku rutonde rwa Time bashingiye ho ni uruhare yagize mu muhati w’u Rwanda mu guhagarika indwara ya Marburg yari yadutse mu mwaka wa 2024. Abandi bari kuri ruriya rutonde ni umukinnyi wa filimi Diego Luna, umuhanzi E...
Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo

Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo

Mu Rwanda
Abagera muri 26 bakurikiranweho ubutekamutwe kuri telefone, abenshi baturuka mu karere ka Rusizi; agera kuri miliyoni 25 bibye amaze kugaruzwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), kuwa 08 Nzeli, rwerekanye abagabo 25 n'umukobwa umwe bakekwaho ubujura. Abenshi muri aba bakekwa ni abaturuka mu karere ka Rusizi. Batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitandukanye by'ubwambuzi bukorerwa kuri telefone, hakaba hamaze kugaruzwa amafaranga y'u Rwanda yibwe muri ubwo buryo kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2025. Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikura cya RIB mu Murenge wa Kimihurura, muri gahunda RIB isanganwe, igamije kumenyesha abaturarwanda uburyo bakwirinda ibyaha bitandukanye, amayeri agenda yaduka mu bantu yo gukora ibyaha, kugira ngo barusheho kubyirinda. Muri iyi...
Kigabiro:Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Kigabiro:Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu Rwanda
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere Rwamagana, Kucyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, basuye Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu. Aba baturage bavuze ko bahawe amasomo menshi nyuma yo gusobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zaranzwe  n'ubwitange n'umurava zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora Igihugu kandi abenshi muribo bari bakiri urubyiruko. Abarenga 150 bari baturutse mu tugari tugize Umurenge wa Kigabiro, gusura Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu babitangiriye ku mupaka wa Kagitumba mu Murenge wa Matimba aho Ingabo za RPA zinjiriye zitangira urugamba rwo kubohora Igihugu.Bakomereje ahitwa  Nyabwishongwezi ku gasozi Major generali Fred Gisa Rwigema wari umugaba w'Ingabo zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu ta...

Gahengeri: Bizihije Umunsi w’Umuganura bishimira ibyo bagezeho

Mu Rwanda
Abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana,kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 , bizihije umunsi mukuru w'umuganura bishimira n'ibikorwa by'indashyikirwa bagezeho.Bimwe mu byo bagezeho birimo ubuhinzi bwa kijyambere bwatumye abaturage bikura mu bukene. Mu ijambo ry'ikaze yagejeje ku bitabiriye umunsi mukuru w'umuganura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahengeri, Byaruhanga John Bosco,yagaragaje ko uyu munsi abatuye uyu Murenge bawizihije bishimira ibikorwa bagezeho bigira uruhare mu kongera umusaruro no guhindura ubuzima bw'abawutuye . Yagize ati "Nyakubahwa muyobozi w'Akarere murabizi ko uyu Murenge wacu mu mwaka ushize utari umeze neza,mwadukoreye ibintu bikomeye mudusanira umurenge,uva muri ya mirenge itameze neza. Kubaka umurenge hari ibintu byadufashije,i...
Nyagatare: Imbamutima z’abubakiwe amacumbi na RDF na Polisi y’Igihugu

Nyagatare: Imbamutima z’abubakiwe amacumbi na RDF na Polisi y’Igihugu

Mu Rwanda
Ibikorwa bakoze byashimwe n'abaturage Ni ibikorwa byatashywe kuwa kane tariki ya 3 Nyakanga 2024 ,mu Murenge wa Nyagatare, Akagali ka Barija, Umudugudu wa Kinihira . Ibikorwa byo gutaha aya mazu 16 yatujwemo abaturage batagiraga amacumbi byitabiriwe na Maj Gen Alex Kagame , Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara ,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba bari kumwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze n'iz'umutekano zirimo n'abari bahagarariye izavuye mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba. Bamwe mu baturage batujwe mu nzu bubakiwe n'ingabo z'u Rwanda zifatanyije na Polisi y'u Rwanda bagaragaje ko imibereho yabo igiye kuba myiza nyuma yo guhabwa icumbi . Butera Ladslas ni umwe mu bamugariye ku rugamba uvuga ko yishimiye guhabwa icumbi agashimira ubuyobozi bw'Igihugu. Yagize ati" k...
Ese koko umwe mu batoza ba Kiyovu yaba agiye kwicwa n’inzara

Ese koko umwe mu batoza ba Kiyovu yaba agiye kwicwa n’inzara

Mu Rwanda
Nduwimana Pascal utoza abanyezamu ba Kiyovu Sports, yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarambuwe n’iyi kipe agera kuri miliyoni 5.5 Frw kandi ngo inzara yamwiciye i Kigali kugeza ubwo amara iminsi ibiri atabonye icyo gushyira mu nda. Mu minsi ishize, ni bwo humvikanye inkuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bufitiye ideni umutoza w’abanyezamu ba yo, Nduwimana Pascal, ringana na miliyoni 5.5 Frw. Aya makuru kandi yavugaga ko uyu mutoza yabuze uko asubira iwabo mu gihugu cy’u Burundi kandi ko ikirenze kuri ibyo amaze iminsi ibiri atarya. Aganira na UMUSEKE, Pascal yavuze ko nta kibazo cy’amafaranga afitanye na Kiyovu Sports nk’uko byumvikanye. Ati “Njye sinzi aho ayo makuru ari guturuka kuko nta kibazo na kimwe cy’amafaranga mfitanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Nta bwo na...
Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Mu Rwanda
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya kane urubanza rw’Umwarimu uregwa kwiba imodoka. Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza runatangaza igihe rwari gusomwa nk'uko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza. Uyu mwarimu wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uregwa, yabwiye UMUSEKE ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza, ruhita rutumiza uwatanze ikirego bityo akazongera kwitaba urukiko tariki ya 17 Kamena 2025. Bibaye ubugira Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamagaza uwatanze ikirego ko yibwe imodoka n’umwarimu witwa Gatarayiha Marcel wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ari ngombwa ko...
Arashishikariza Abanyarwanda guharanira kugira imiryango ibanye mu bwumvikane

Arashishikariza Abanyarwanda guharanira kugira imiryango ibanye mu bwumvikane

Mu Rwanda
Bamwe mu baturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye, baravuga ko ibiganiro byubaka bikozwe mu miryango, ari inkingi y'umuryango urangwa n'indangagaciro z'Umuryango Nyarwanda, bigatuma tubasha gukemura amakimbirane n'ibibazo bya hato na hato. Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango; washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye mu mwaka wa 1993, utangira kwizihizwa muwa 1994, ukaba kuwa15 Gicurasi buri mwaka. Mu Rwanda by'umwihariko ukaba warizihirijwe m'Umugoroba w'Umuryango wo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 mu rwego rwo gusubiza agaciro urwo rwego rwashyizweho. Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "ibiganiro byiza; ireme ry'umuryango". Ikiganiro nyirizina kikavuga kiti: "twubake umuryango urangwa n'indangagaciro z'Umuryango Nyarwanda". U...