
Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo
Abagera muri 26 bakurikiranweho ubutekamutwe kuri telefone, abenshi baturuka mu karere ka Rusizi; agera kuri miliyoni 25 bibye amaze kugaruzwa
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), kuwa 08 Nzeli, rwerekanye abagabo 25 n'umukobwa umwe bakekwaho ubujura.
Abenshi muri aba bakekwa ni abaturuka mu karere ka Rusizi.
Batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitandukanye by'ubwambuzi bukorerwa kuri telefone, hakaba hamaze kugaruzwa amafaranga y'u Rwanda yibwe muri ubwo buryo kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2025.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikura cya RIB mu Murenge wa Kimihurura, muri gahunda RIB isanganwe, igamije kumenyesha abaturarwanda uburyo bakwirinda ibyaha bitandukanye, amayeri agenda yaduka mu bantu yo gukora ibyaha, kugira ngo barusheho kubyirinda. Muri iyi...