Perez Ida w’Ubufaransa mu rukiko ku bw’umugore we bise umugabo
Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa n’umugore we Brigitte Macron baritegura kugaragaza amafoto n’ibimenyetso bya gihanga mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo berekane ko Brigitte ari umugore koko.
Ibi biza mu rwego rwo gushyigikira ikirego cy’isebanya cyatanzwe n’umunyapolitiki w’uruhande rw’abahezanguni, Candace Owens, washinjwe gukwirakwiza ibihuha ko Brigitte yavutse ari umugabo.
Umwunganizi w’aba bombi, Tom Clare, yabwiye BBC mu kiganiro Fame Under Fire ko ibi birego byababaje cyane Brigitte Macron ndetse bihinduka ikintu kibangamiye Perezida Macron. Yagize ati: “Ni inzira agomba kunyuramo mu ruhame, ariko yabigiyemo yiteguye. Afite ubushake bwo gukora icyo bisaba ngo ashyire iherezo kuri ibi binyoma.”
Ibi birego ntibyari bishya, kuko byatangiye gukwi...