Thursday, May 22Impamba y'amakuru yizewe

Tag: Umutekano

RIB YASUBIJE TELEFONE 332 ZIBWE INAGARAGAZA ABAKEKWAHO IBYAHA

RIB YASUBIJE TELEFONE 332 ZIBWE INAGARAGAZA ABAKEKWAHO IBYAHA

Mu Rwanda
Zimwe muri telefone RIB yafashe Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda; RIB, ku cyicaro cy'i Remera, Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, bakoze igikorwa cyo kugaragaza abakekwaho ibyaha by'ubwambuzi butandukanye higanjemo abambura ama telefone, hanasubizwa telefone 332 zagarujwe, kuri ba nyirazo bazibwe. Ni gahunda RIB isanzwe ikora igamije gukumira ibyaha hamwe n'ubufatanye igirana n'itangazamakuru, n'ubufatanye aho RIB iba igamije kuburira abantu itanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha ndetse n'ubutumwa bwo kwihanangiriza ababyishoramo. Igikorwa cyakozwe mu byiciro bitatu, harimo kwerekana abantu bakekwa bafatiwe mu bikorwa bigize ibyaha, gusubiza za telefone ba nyirazo bazibwe zikaza gufatwa nyuma y'uko batanze ikirego, hamwe no gutanga ubutumwa itangazamakuru rigomba kugeza ku baturage. ...