
Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya kane urubanza rw’Umwarimu uregwa kwiba imodoka.
Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza runatangaza igihe rwari gusomwa nk'uko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Uyu mwarimu wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uregwa, yabwiye UMUSEKE ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza, ruhita rutumiza uwatanze ikirego bityo akazongera kwitaba urukiko tariki ya 17 Kamena 2025.
Bibaye ubugira Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamagaza uwatanze ikirego ko yibwe imodoka n’umwarimu witwa Gatarayiha Marcel wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ari ngombwa ko...