Rwamagana: Basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana basuye ahari amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu.
Nyuma yo gusura Ingoro Ndangamurage yo kubohora Igihugu,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yatangaje ko ibikorwa byo gusura ibice bitandukanye bifite amateka yihariye ajyanye no kubohora Igihugu byateguwe muri gahunda yo kwereka abatuye muri uwo Murenge aho u Rwanda rwavuye kugira ngo bafate ingamba zo kubaka umujyi ukeye kandi ufite iterambere.
Abaturage baturutse mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ni bo bari bitabiriye gahunda yo gusura Umuhora w'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya Gatatu, mu gihe muri Kanama uyu mu mwaka bari basuye Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyi...