Sunday, July 6Impamba y'amakuru yizewe

Tag: Mu Ntara

Nyagatare: Imbamutima z’abubakiwe amacumbi na RDF na Polisi y’Igihugu

Nyagatare: Imbamutima z’abubakiwe amacumbi na RDF na Polisi y’Igihugu

Mu Rwanda
Ibikorwa bakoze byashimwe n'abaturage Ni ibikorwa byatashywe kuwa kane tariki ya 3 Nyakanga 2024 ,mu Murenge wa Nyagatare, Akagali ka Barija, Umudugudu wa Kinihira . Ibikorwa byo gutaha aya mazu 16 yatujwemo abaturage batagiraga amacumbi byitabiriwe na Maj Gen Alex Kagame , Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara ,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba bari kumwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze n'iz'umutekano zirimo n'abari bahagarariye izavuye mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba. Bamwe mu baturage batujwe mu nzu bubakiwe n'ingabo z'u Rwanda zifatanyije na Polisi y'u Rwanda bagaragaje ko imibereho yabo igiye kuba myiza nyuma yo guhabwa icumbi . Butera Ladslas ni umwe mu bamugariye ku rugamba uvuga ko yishimiye guhabwa icumbi agashimira ubuyobozi bw'Igihugu. Yagize ati" k...