Tuesday, October 28Impamba y'amakuru yizewe

Tag: Iburasirazuba

Abakozi bo mu turere twa Nyagatare na Ngoma biyemeje gutsura umubano binyuze muri siporo

Mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, kuri sitade ya Ngoma habereye umukino wahuje abakozi bakorera Leta mu Karere ka Ngoma na bagenzi babo bo mu Karere ka Nyagatare. Nyuma y'uwo mukino habaye ubusabane , abayobozi bari bahagaririye utwo turere banagaragaza ko utwo turere tugiye gukomeza gutsura umubano wihariye binyuze muri siporo . Umukino wahuje abakozi bo muri utwo turere , warangiye abakozi bo mu karere ka Nyagatare batsinze bagenzi babo bo mu karere ka Ngoma ibitego 3 kuri 1. Abakozi b'Akarere ka Ngoma nibo babanje gutsinda igitego ariko nyuma y'iminota 10 aba Nyagatare barakishyura ndetse mbere y'uko igice cya mbere kirangira, batsinda igitego cya kabiri. Mu gice cya kabiri abakozi b'Akarere ka Ngoma bakiniraga kuri sitade yabo bananiwe kwishyura ibite...