
YohererejeTrump impano iriho ubutumwa bukomeye
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yoherereje impano, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump iriho ubutumwa bukomeye mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera.
Guhera ejo Donald Trump ari kubarizwa muri Canada aho ari kumwe n'abandi bayobozi bakomeye mu nama ya G7 nk'uko ikinyamakuru inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa nawe uri muri iyi nama yashyikirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika impano ya Cristiano Ronaldo.
Ni umupira we wo mu ikipe y'Igihugu ya Portugal uriho umukono we ndetse ukaba uriho n'ubutumwa bugira buti: "Kuri Perezida Donald J.Trump, ugukinira amahoro".
António Costa asan...