
Gutwara imyanda muri Kigali bizanozwa ryari?
Kigali nubwo ari umwe mu mijyi irangwamo isuku muri Afurika, ariko n'ubu hari ibitaranozwa, nk'uko tubisanga muri iyi nkuru.
Gahunda yo gutwara imyanda bigaragara ko itiranozwa neza ndetse irimo ibibazo bitandukanye.
Bimwe mu bigarukwaho n’abakora iyo serivisi birimo ibijyanye n’uburiganya mu bigo bitsindira amasoko, gutinda gutwarira imyanda abaturage, ikibazo cy’imihanda micye ikoreshwa n’imodoka zabugenewe n’ibindi .
Umuyobozi w’ ikigo AGRUNI, gikusanya kikanatwara imyanda ku kimoteri cya Nduba, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu gutwara imyanda mu mujyi wa kigali bitaranozwa ahanini bitewe nuko nta buryo bunoze buhari bwo kuyicunga neza.
Ati “Iriya myanda iramutse icunzwe neza ishobora kubyazwamo ibindi bintu bishobora kuvamo ubukire...