
Ikinyamakuru Time cyanditse ko Dr Sabin Nsanzimana usanzwe ari Minisitiri w’ubuzima ari umwe mu bantu 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku isi.
Ni urutonde rwitwa ‘TIME 100 Most Influential People of 2025.’
Dr. Sabin Nsanzimana ni umuhanga mu buvuzi no mu guhangana n’ibyorezo, abo bita ‘Epidemiologists’.
Mu mwaka wa 2022 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuzima, mu gihe u Rwanda rwavaga mu guhangana na COVID-19.
Yigeze kuyobora RBC, ayobora Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare, kandi yayoboye gahunda y’igihugu yo kurwanya SIDA na Hepatite.
Kimwe mu byo abamushyize ku rutonde rwa Time bashingiye ho ni uruhare yagize mu muhati w’u Rwanda mu guhagarika indwara ya Marburg yari yadutse mu mwaka wa 2024.
Abandi bari kuri ruriya rutonde ni umukinnyi wa filimi Diego Luna, umuhanzi Ed Sheeran, Donald Trump, JD Vance, Elon Musk, Mark Zuckerberg, Serena Williams n’abandi batandukanye.
Source: umuryango.rw