
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, MININFRA yatangaje ko umubare w’abakobwa n’abagore bakora umwuga wo gutwara amakamyo yambukiranya imipaka ukiri muto, ibasaba kuwitabira kuko ubateza imbere.
Ibi, byagarutsweho na Theogene Dusabumuremyi ushinzwe ubwikorezi muri iyi Minisiteri, ubwo yafunguraga ishuri rya Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, ACPLRWA VTC,rikorera mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigaki,aho rizajya ryigisha mu buryo bw’umwuga aka akazi ko gutwara amakamyo.
Ni amasomo azajya atangwa mu gihe cy’amezi atatu, aho abiga banahabwa impamyabushobozi y’uko bagiye gukora aka kazi mu buryo bw’umwuga.
Theogene Dusabumuremyi yavuze ko nubwo uyu mwuga abawukora bagenda baba benshi, ariko abagore n’abakobwa bo bakiri bake, abasaba kuwitabira nk’uko ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Dusabumuremyi yagize ati “ndashishikariza kandi urubyiruko by’umwihariko abakobwa n’abagore kwitabira kwinjira muri uyu mwuga ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.”
Dusabumuremyi avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira imyuga, ubunyamwuga n’umutekano wo mu muhanda.
Yongeraho ko iri shuri ritangiye ari ingenzi kuko rijyana n’icyerekezo cya Guverinoma cyo gukoresha umushoferi ufite ubumenyi.
Ati “Ubwikorezi bw’ibintu ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda. Nk’igihugu kidakora ku nyanja, dushingira ku bwikorezi bunoze, kugira ngo ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwo mu karere bukomeze gutera imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa ACPLRWA, Kanyagisaka Justin, yatangaje ko iri shuri ryatangiye rigamije kunoza uburyo umwuga wo gutwara amakamyo wakorwaga, no gukemura ibibazo bijyanye n’ubunyamwuga byari bihari.
Kanyagisaka yagize ati “nka sendika yo gutwara amakamyo, twabonye ko umwuga wo gutwara amakamyo udakwiye gukomeza gukorwa mu buryo bwa gakondo ahubwo bukinjira mu buryo bw’imikorere igezweho burimo ikoranabuhanga rinahinduka, rijyana n’imikorere y’amakamyo mashya yinjizwa mu gihugu, kandi umwuga ugakorwa mu buryo busobanutse.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iri shuri rizagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’impanuka zo mu muhanda abashoferi bakunze guhura na byo.
Dushimirimana Jacqueline, ni umwe mu batangiye guhabwa amasomo muri iri shuri nawe akaba asanzwe atwara amakamyo yambukiranya imipaka.
Jacqueline avuga ko nk’abagore batwara aya makamyo bahuraga n’imbogamizi zo guhabwa akazi kuko nta mpanyabushobozi bari bafite.
Yagize ati “nta kigo nyirizina cyari gihari, wowe ubwawe wirwanagaho ukajya gushaka uruhushya rwo gutwara, warubona ukirwanaho no gushaka uko uzamura ubumenyi ndetse ari na zo mbogamizi twahuraga na zo nk’abadamu, kujya mu bigo gusaba akazi biratugonga, kuko turi abagore bacye batwara izi modoka, abenshi ntibatuzi biragora gusaba akazi umushoramari. Ariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu kuko twe mu by’ukuri abadamu baduteye inkunga, batweretse ko ibyo turimo babishyigikiye.”
Iri shuri ACPLRWA VTC ryatangiranye n’abanyeshuri 122, bakazasoza amasomo mu gihe cy’amezi atatu.
Source: Umuseke
