Wednesday, November 12Impamba y'amakuru yizewe

Month: October 2025

Abakozi bo mu turere twa Nyagatare na Ngoma biyemeje gutsura umubano binyuze muri siporo

Mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, kuri sitade ya Ngoma habereye umukino wahuje abakozi bakorera Leta mu Karere ka Ngoma na bagenzi babo bo mu Karere ka Nyagatare. Nyuma y'uwo mukino habaye ubusabane , abayobozi bari bahagaririye utwo turere banagaragaza ko utwo turere tugiye gukomeza gutsura umubano wihariye binyuze muri siporo . Umukino wahuje abakozi bo muri utwo turere , warangiye abakozi bo mu karere ka Nyagatare batsinze bagenzi babo bo mu karere ka Ngoma ibitego 3 kuri 1. Abakozi b'Akarere ka Ngoma nibo babanje gutsinda igitego ariko nyuma y'iminota 10 aba Nyagatare barakishyura ndetse mbere y'uko igice cya mbere kirangira, batsinda igitego cya kabiri. Mu gice cya kabiri abakozi b'Akarere ka Ngoma bakiniraga kuri sitade yabo bananiwe kwishyura ibite...

Rwamagana: Basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu Rwanda
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana basuye ahari amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu. Nyuma yo gusura Ingoro Ndangamurage yo kubohora Igihugu,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yatangaje ko ibikorwa byo gusura ibice bitandukanye bifite amateka yihariye ajyanye no kubohora Igihugu  byateguwe muri gahunda yo kwereka abatuye  muri uwo Murenge aho u Rwanda rwavuye kugira ngo bafate ingamba zo  kubaka  umujyi ukeye kandi ufite iterambere. Abaturage baturutse mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ni bo bari bitabiriye gahunda yo gusura Umuhora w'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya Gatatu, mu gihe muri Kanama uyu mu mwaka bari basuye Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu icyi...

Dr. Sabin ku rutonde rw’abavuga rikumvikana ku Isi

Mu Rwanda
Ikinyamakuru Time cyanditse ko Dr Sabin Nsanzimana usanzwe ari Minisitiri w’ubuzima ari umwe mu bantu 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku isi. Ni urutonde rwitwa ‘TIME 100 Most Influential People of 2025.’ Dr. Sabin Nsanzimana ni umuhanga mu buvuzi no mu guhangana n’ibyorezo, abo bita ‘Epidemiologists’. Mu mwaka wa 2022 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuzima, mu gihe u Rwanda rwavaga mu guhangana na COVID-19. Yigeze kuyobora RBC, ayobora Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare, kandi yayoboye gahunda y’igihugu yo kurwanya SIDA na Hepatite. Kimwe mu byo abamushyize ku rutonde rwa Time bashingiye ho ni uruhare yagize mu muhati w’u Rwanda mu guhagarika indwara ya Marburg yari yadutse mu mwaka wa 2024. Abandi bari kuri ruriya rutonde ni umukinnyi wa filimi Diego Luna, umuhanzi E...