Sunday, October 5Impamba y'amakuru yizewe

Month: September 2025

Muhoza yabaye “Miss Uganda” mu marushanwa kurira bitari byemewe

Imyidagaduro
Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2025/2026 mu birori bikomeye byabereye kuri Sheraton Kampala Hotel, amwe mu mabwiriza ni uko uwambitswe ikamba atagomba kurira. Ni intsinzi yatunguye benshi ndetse n’uwatsinze ubwe, kuko avuga ko atigeze na rimwe yibwira ko azegukana iri kamba rikomeye. Muhoza Elle Trivia yavuze ko mu rugendo rwose rwo kwitabira iri rushanwa, intego ye itari uguharanira ikamba ahubwo yari ukwiga byinshi bishya, gukura mu myumvire no kubaka umubano n’abandi bakobwa bari bahatanye. Yagize ati “numvaga uwo ari we wese uzatsinda azaba abikwiye. Ntabwo nashakaga gushyira umutima ku ntsinzi, kuko iyo itabashije kuboneka ushobora kumeneka, kuba ari njye wambitswe ikamba ni ibyishimo bikomeye cyane.” Muhoza wabaye Nyampinga wa Uganda muri uku kwezi kwa Nzeli 2025, y...

Perez Ida w’Ubufaransa mu rukiko ku bw’umugore we bise umugabo

Mu Mahanga
Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa n’umugore we Brigitte Macron baritegura kugaragaza amafoto n’ibimenyetso bya gihanga mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo berekane ko Brigitte ari umugore koko. Ibi biza mu rwego rwo gushyigikira ikirego cy’isebanya cyatanzwe n’umunyapolitiki w’uruhande rw’abahezanguni, Candace Owens, washinjwe gukwirakwiza ibihuha ko Brigitte yavutse ari umugabo. Umwunganizi w’aba bombi, Tom Clare, yabwiye BBC mu kiganiro Fame Under Fire ko ibi birego byababaje cyane Brigitte Macron ndetse bihinduka ikintu kibangamiye Perezida Macron. Yagize ati: “Ni inzira agomba kunyuramo mu ruhame, ariko yabigiyemo yiteguye. Afite ubushake bwo gukora icyo bisaba ngo ashyire iherezo kuri ibi binyoma.” Ibi birego ntibyari bishya, kuko byatangiye gukwi...
Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo

Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira abatekamutwe bungukiramo

Mu Rwanda
Abagera muri 26 bakurikiranweho ubutekamutwe kuri telefone, abenshi baturuka mu karere ka Rusizi; agera kuri miliyoni 25 bibye amaze kugaruzwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), kuwa 08 Nzeli, rwerekanye abagabo 25 n'umukobwa umwe bakekwaho ubujura. Abenshi muri aba bakekwa ni abaturuka mu karere ka Rusizi. Batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitandukanye by'ubwambuzi bukorerwa kuri telefone, hakaba hamaze kugaruzwa amafaranga y'u Rwanda yibwe muri ubwo buryo kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2025. Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikura cya RIB mu Murenge wa Kimihurura, muri gahunda RIB isanganwe, igamije kumenyesha abaturarwanda uburyo bakwirinda ibyaha bitandukanye, amayeri agenda yaduka mu bantu yo gukora ibyaha, kugira ngo barusheho kubyirinda. Muri iyi...