
Kigabiro:Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere Rwamagana, Kucyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, basuye Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aba baturage bavuze ko bahawe amasomo menshi nyuma yo gusobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zaranzwe n'ubwitange n'umurava zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora Igihugu kandi abenshi muribo bari bakiri urubyiruko.
Abarenga 150 bari baturutse mu tugari tugize Umurenge wa Kigabiro, gusura Umuhora w'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu babitangiriye ku mupaka wa Kagitumba mu Murenge wa Matimba aho Ingabo za RPA zinjiriye zitangira urugamba rwo kubohora Igihugu.Bakomereje ahitwa Nyabwishongwezi ku gasozi Major generali Fred Gisa Rwigema wari umugaba w'Ingabo zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu ta...