Tuesday, July 1Impamba y'amakuru yizewe

Month: June 2025

Ese koko umwe mu batoza ba Kiyovu yaba agiye kwicwa n’inzara

Ese koko umwe mu batoza ba Kiyovu yaba agiye kwicwa n’inzara

Mu Rwanda
Nduwimana Pascal utoza abanyezamu ba Kiyovu Sports, yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarambuwe n’iyi kipe agera kuri miliyoni 5.5 Frw kandi ngo inzara yamwiciye i Kigali kugeza ubwo amara iminsi ibiri atabonye icyo gushyira mu nda. Mu minsi ishize, ni bwo humvikanye inkuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bufitiye ideni umutoza w’abanyezamu ba yo, Nduwimana Pascal, ringana na miliyoni 5.5 Frw. Aya makuru kandi yavugaga ko uyu mutoza yabuze uko asubira iwabo mu gihugu cy’u Burundi kandi ko ikirenze kuri ibyo amaze iminsi ibiri atarya. Aganira na UMUSEKE, Pascal yavuze ko nta kibazo cy’amafaranga afitanye na Kiyovu Sports nk’uko byumvikanye. Ati “Njye sinzi aho ayo makuru ari guturuka kuko nta kibazo na kimwe cy’amafaranga mfitanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Nta bwo na...
YohererejeTrump impano iriho ubutumwa bukomeye ‎

YohererejeTrump impano iriho ubutumwa bukomeye ‎

Mu Mahanga
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yoherereje impano, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump iriho ubutumwa bukomeye mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera. ‎ Guhera ejo Donald Trump ari kubarizwa muri Canada aho ari kumwe n'abandi bayobozi bakomeye mu nama ya G7 nk'uko ikinyamakuru inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kibitangaza. ‎Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa nawe uri muri iyi nama yashyikirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika impano ya Cristiano Ronaldo. ‎Ni umupira we wo mu ikipe y'Igihugu ya Portugal uriho umukono we ndetse ukaba uriho n'ubutumwa bugira buti: "Kuri Perezida Donald J.Trump, ugukinira amahoro". ‎António Costa asan...
Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Mu Rwanda
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya kane urubanza rw’Umwarimu uregwa kwiba imodoka. Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza runatangaza igihe rwari gusomwa nk'uko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza. Uyu mwarimu wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uregwa, yabwiye UMUSEKE ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza, ruhita rutumiza uwatanze ikirego bityo akazongera kwitaba urukiko tariki ya 17 Kamena 2025. Bibaye ubugira Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamagaza uwatanze ikirego ko yibwe imodoka n’umwarimu witwa Gatarayiha Marcel wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ari ngombwa ko...