
DJ Theo wamenyekanye mu kuvanga imiziki, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari yaramuzahaje.
Nshimiyimana Theogene wamamaye ku izina rya Dj Theo yapfiriye mu bitaro bya Masaka, aho yari yajyanwe kwivuriza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.
Dj Theo yabanje kurwarira mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba.
Yagiyeyo yumva atameze neza abwirwa ko ari ‘typhoïde’ icyakora uko iminsi yisunikaga agenda aremba ari na ko hagaragara indwara nshya nk’ukuko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Yaje kuharembera kugeza ubwo atakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga, guhumeka nabwo bisaba ko yongerwa umwuka.
Amakuru avuga ko yaje kujyanwa mu Bitaro bya Masaka kuko amafaranga yo kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Leta.
Umuhanzi Mico The Best wari umaze iminsi afasha Dj Theo mu burwayi bwe, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye.
K John nawe uzwi ku mbuga nkoranyambaga wanakoranye bya hafi na Dj Theo, yamwifurije iruhuko ridashira.
Ati ” RIP Theo, Imana igutuze aheza”.
Ababanye n’abakoranye na Dj Theo bakomeje kugaragaza ko batunguwe n’urupfu rwe, bavuga ko yari umuntu mwiza, utavugaga menshi.
Nahimiyimana Théogene amamaye nka Dj Theo yari ikinege mu muryango we.
Uretse kuba yaracurangiye abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina mu Rwanda, yitabye Imana akorana na Ibisumizi Records studio ya Riderman.
DJ Theo yari umwe mu bavanga imiziki bubashywe mu Rwanda no muri aka Karere ka Africa y’Iburasirazuba.

**mindvault**
mindvault is a premium cognitive support formula created for adults 45+. It’s thoughtfully designed to help maintain clear thinking
https://t.me/s/Top_BestCasino/131
Đặc biệt hơn, 888SLOT còn hợp tác với 24+ NPH Slots khác nhau như: TTG, NETENT, 93 CN, FastSpin, BOLE,… Bạn có thể thử sức với hơn 2.300+ trò chơi quay hũ siêu hot được phát hành mỗi ngày. Tối đa 50 dòng thanh toán có thể giúp bạn hốt về bộn tiền từ game slots. TONY12-16
888slot app sở hữu thư viện game bài đa dạng với hàng trăm lựa chọn, từ các game truyền thống đến phiên bản hiện đại. Dựa trên dữ liệu người chơi, ba thể loại được yêu thích nhất là Baccarat, Poker và Xóc đĩa. TONY12-19
I dugg some of you post as I cerebrated they were extremely helpful very beneficial