
Icyo wakora mu kwirinda kurumwa n’inzoka, n’icyo wakora mu gihe yakurumye
Abahanga bagaragaza ko kuba inzoka yaruma umuntu bitari muri kamere yayo, ahubwo akenshi ngo ibikora yirwanaho igihe umuntu yayisagariye.
Akenshi iyo umuntu abonye inzoka usanga agerageza kuyica, ariko iyo ayihushije ishobora guhunga cyangwa nayo ikirwanaho bikaba byarangira imurumye.
Hari zimwe mu nzoka zigira ubumara ku buryo iyo irumye umuntu aba ari hagati y’ubuzima n’urupfu, bigasaba ko yihutanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Umuti uvura ubumara bw’inzoka utangwa n’abaganga ni wo wonyine uramira umuntu warumwe n’inzoka.
Inzoka zifite ubumara zikunze kugaragara ahantu hashyuha, ari naho usanga imibare y’abarumwa n’inzoka ikunze kuba iri hejuru.
Umushakashantsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, avuga ko mu kwirinda ibyago byo kurumw