
Indwara ya miyopi ni iki? Irangwa n’iki?
Miyopi (myopia) ni indwara yibasira amaso, igatuma umuntu uyirwaye atabasha kureba neza ibintu biri kure ye.
Iyi ndwara ituma umuntu uyirwaye atabasha kubona neza amashusho ari kure cyangwa akayabona arimo ibikezikezi. Ubu burwayi kandi bugira ingaruka ku umuntu uburwaye zirimo nko kuribwa umutwe, ndetse iyo butavuwe hakiri kare bushobora gutera ubundi burwayi bw’amaso.
Impamvu zitera uburwayi bwa miyopi (myopia) hari uruhererekane mu miryango ndetse n’izindi ziterwa no kwangirika kw’amaso bitewe n’ibyo umuntu areba.
Umuntu ufite ubu burwayi agaragaza ibimenyetso byo kubona neza ibintu bimwegereye gusa ibiri kure akabibona hazamo ibihu bitagaragara neza. Ikindi kimenyetso cy’iyi ndwara ni ukuribwa umutwe ndetse no kunanirwa kw’amaso. Ku bana miyopi (myopia) igira ingaruka ku m