
Mu rubanza rwa Muhayimana hari umushinja kwanga kubaha ubuhungiro muri “Guest House” ya Kibuye
Mu rubanza rwa Muhayimana Claude ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku Kibuye mu Karere ka Korongi, rubera i Paris mu Bufaransa, ku munsi waryo wa 14 habonetse umutangabuhamya uregera indishyi umushinja ko bamusabye kubageza kuri Guest House ya Kibuye kuko ariho bari bizeye umutekano akabyanga.
Claude Muhayimana w’imyaka 60 yavukiye mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa “ubufatanyacyaha” muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.
Ku