
Abigaragambije mu Mujyi wa Goma basahuye ibiro bya MONUSCO
Abantu benshi babonetse mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma bamagana ingabo za ONU ziri muri DR Congo abandi banaboneka bangiza kandi basahura ibiro byayo.
Iyi myigaragambyo yavuzweho mu mpera z’icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w’umujyi wa Goma asohora itangazo ribuza kwigaragambya none kuwa mbere, batabyemerewe.
Abigaragambya barasaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.
Eliezer Makambo, umwe mu batuye umujyi wa Goma, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amasoko na za ‘boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.
Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma, ko “yamagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n’i