Tuesday, January 20Impamba y'amakuru yizewe

Ubutaka buto bw’u Rwanda n’icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’inzara mu mboni za Senateri Muligande

Dr Senateri Charles Muligande

Senateri Dr. Charles Murigande yagaragaje ko bitumvikana ko mu Rwanda habaho abantu bicwa n’inzara kandi ruri mu bihugu bigira imvura ishobora gufasha mu buhinzi, asaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro.

Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mutarama 2026 ubwo Sena y’u Rwanda yaganiraga na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, wagaragazaga aho uru rwego ruhagaze kuri ubu.

Senateri Dr. Charles Murigande, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo hamenyekane uko igihugu cyakongera umusaruro ushingiye ku kumenya ubwoko bw’ibihingwa byakwera mu Rwanda, uko umusaruro wakongerwa n’ibindi bishingiye ku bushakashatsi.

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rufite ubuso buto bw’ubutaka bwo guhinga bityo ko ubushakashatsi ari yo nkingi ikomeye izafasha mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Senateri Muligande yagize ati “ubutaka bw’u Rwanda ni butoya ntiduteze kubwagura. Mu gihe turimo usibye Perezida Trump ni we ugira ubushake bwo kwagura ubuso bw’igihugu cye n’igihugu cye, ntabwo rero twebwe duteze kubwagura. Ikizadukiza, icyadufasha ni uko twashyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi.”

Yifashishije urugero rw’Igihugu nka Israel cyateye imbere mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuhinzi, Dr. Charles Murigande yavuze ko mu Rwanda bitumvikana ko abantu bakwicwa n’inzara.

Ati “Iyo umuntu atekereje igihugu nka Israel gifite ubutaka butoya ku bwacu, ndetse n’ubutaka gifite ni umusenyi gusa ariko ni igihugu cyeza ibintu byinshi, ibyo rero babigezeho kubera ubushakashatsi.”

Yakomeje ati “Ubundi ntabwo byumvikana ko mu Rwanda twakwicwa n’inzara, urebye imvura igwa mu Rwanda iracyari nyinshi nubwo rimwe na rimwe ijya ibura ariko ntijya ibura buriburi. N’iyo yabuze ibura igice kimwe hari ahandi iba yaguye, nibaza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, bakwiye gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi.”

Yakomeje agaragaza ko ubushakashatsi bwakoreshwa mu ngeri zinyuranye zirimo ukongera umusaruro, ibiryo by’amatungo no kuzamura ubuziranenge bwabyo.

Ati “Byose bizaturuka mu bushakashatsi tuzaba twakoze mu ruhererekane rwose. Nagira ngo Minisitiri atubwire imbaraga bitegura gushyira mu bushakashatsi bafatanyije n’izindi nzego.”

Yongeyeho ko “Dufite abantu benshi bafite impamyabumenyi z’ikirenga, bazikuye muri Kaminuza ziteye imbere, kuki tutabafata tukabaha ubushobozi bakadukorera ubushakashatsi bakamenya imbuto zera mu Rwanda, muri buri gice bagakomeza banabiteza imbere bityo tugashobora kwihaza muri byose.”

Mu mpera z’umwaka ushize, bimwe mu byatumye abayobozi b’Akarere ka Kayonza birukanwa mu nshingano ni ikibazo cy’amapfa akomeje kwibasira abaturage bo mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu.

Iyi mirenge muri iki gihe ikomeje kwibasirwa n’izuba ryinshi ryatumye abayituye basuhuka kubera inzara.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yashimangiye ko igihugu gishyize imbere ubushakashatsi mu rwego rwo kumenya aho gushyira imbaraga n’ikoranabuhanga rikenewe.

Yasobanuye ko mu gihe abantu bakomeza guhinga nk’uko bikorwa uyu munsi, byazagorana ko igihugu cyihaza mu biribwa mu 2050 kuko kizaba gifite abaturage miliyoni 22 bityo ko kugira ngo kihaze byasaba nibura ubuso bungana na hegitare miliyoni 10,3 z’ubuso buhingwaho kandi bitashoboka.

Ndabamenye yerekanye ko mu gihe hakoreshwa uburyo bw’ubuhinzi buteye imbere hakenerwa gusa ubuso bungana na hegitari miliyoni 3,4 ariko ashimangira ko mu gihe hakoreshwa ibipimo mpuzamahanga mu buhinzi byasaba gusa hegitari miliyoni 1,4 ari na byo byashoboka ku gihugu nk’u Rwanda.

Kugeza ubu ubuso buhingwaho mu Rwanda bugana na hegitari zirenga miliyoni 1,3.

Source: umuryango.rw