
Ni inkuru impamba.com ikesha ikinyamakuru ukwelitimes ivuga ko mugore uri mu kigero cy’imyaka 20, utuye mu Murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba yirwanyeho agakanda ubugabo bw’uwashatse kumusambanya ku gahato bigatuma umugambi yari yateguye uburizwamo.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Myatano, mu Kagali k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bavuga ko umugabo wafatiwe mu Mudugudu wabo asanzwe azwiho gusambanya ku gahato abagore ku gahato, abashukishije kubaha amavuta yo guteka yakuraga mu ruganda rukora ayo mavuta.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza nibwo yafashwe nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushaka gusambanya umugore yabanje gushukisha kumuha amavuta yo guteka .
Umugore umushinja gushaka kumusambanya ku gahato yavuze uko byagenze kugira ngo ashake kumusambanya.
Yagize ati “Njyewe narindimo guca imiti yanjye, mbona uwo umugabo ampagaze hejuru, arambwira ngo afite akabiri k’ubuto ngo naza tukajyana. Ndabyanga atangira kumfata imyenda ayinciraho .”
Uwo mugore yakomeje avuga uko gukanda ubugabo bw’uwo mugabo byatumye atamusambanya ku gahato .
Ati “Yageze aho antera ubwoba nanjye ubwoba burashira, turarwana akankubita nanjye nkamukubita, nakanze ubugabo bwe ahita yirukanka.”
Abatuye mu kagari k’Urugarama bagaragaza ko uwo mugabo gufata abagore agashaka kubasambanya ku gahato yabigize akamenyero.
Umwe mu baturage agira ati “Ibyo bintu yabigize akamenyero, niba barabimurangiyemo umuti? Niba ari ubumuga bwo mu mutwe agira simbizi, yapimwa bakareba, ariko si uburwayi bwo mu mutwe ni akamenyero afite.”
Hari umugore nawe wabwiye BPLUS TV ko uwo mugabo nawe yigeze gushaka kumufata ku ngufu amushukishije amavuta yo guteka .
Ati “Navuye mu murima, njya gushaka amakara ngeze mu nzira arambwira ngo nta muntu kugira ngo aze amutwaze amavuta? Ndamubwira ngo ni umwana cyangwa umuntu mukuru? Noneho arambwira ngo waje ukantwaza, atangira kunkabakaba ashaka kumfata ku munwa, mbona abana mvuza induru.”
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude yemeza ko uwo mugabo yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Rukara kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.
Ni inkuru ya Ngabonziza Justin Umunyamakuru ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
