Wednesday, October 29Impamba y'amakuru yizewe

Abakozi bo mu turere twa Nyagatare na Ngoma biyemeje gutsura umubano binyuze muri siporo

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, kuri sitade ya Ngoma habereye umukino wahuje abakozi bakorera Leta mu Karere ka Ngoma na bagenzi babo bo mu Karere ka Nyagatare.

Nyuma y’uwo mukino habaye ubusabane , abayobozi bari bahagaririye utwo turere banagaragaza ko utwo turere tugiye gukomeza gutsura umubano wihariye binyuze muri siporo .

Umukino wahuje abakozi bo muri utwo turere , warangiye abakozi bo mu karere ka Nyagatare batsinze bagenzi babo bo mu karere ka Ngoma ibitego 3 kuri 1.

Abakozi b’Akarere ka Ngoma nibo babanje gutsinda igitego ariko nyuma y’iminota 10 aba Nyagatare barakishyura ndetse mbere y’uko igice cya mbere kirangira, batsinda igitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri abakozi b’Akarere ka Ngoma bakiniraga kuri sitade yabo bananiwe kwishyura ibitego bibiri bari batsinzwe ndetse batsindwa igitego cya gatatu.Umukino warangiye batsinzwe umukino wa Kabiri nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Nyagatare, nabwo bari batsinzwe ibitego 3-1.

Mu busabane bwahuje abakozi n’abayobozi bo mu turere twa Nyagatare na Ngoma, abayobozi bafashe ijambo bagaragaje ko bagomba gukomeza gukina imikino ya gishuti mu rwego rwo gukomeza kunoza umubano bagiranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,Cyriaque Mapambano Nyirindandi wari uhagarariye abakinnyi b’ ikipe ya Ngoma yavuze ko nubwo batsinzwe, ariko biteguye gusubira i Nyagatare bagakina umukino wa gatatu ndetse anahamya ko nabo bazawutsinda.

Mapambano yagize ati”tuzagaruka i Nyagatare twongere dukine umukino namwe tugiye kuwutegura neza tuzawutsinda. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage,Murekatete Juliet mu ijambo rye,yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’Abakozi b’ako karere,kubera umubano bamaze kugirana kandi abizeza ko ibikorwa bigamije gutsura umubano binyuze muri siporo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma , Niyonagira Nathalie, yavuze ko uretse gukora siporo kugira ngo abakozi bagire ubuzima bwiza, ariko ko iyo mikino ibahuza bagomba no kuyungukiramo ibintu byinshi birimo gusangira ubunararibonye mu rwego rwo kunoza imikorere mu nshingano bafite nk’abakozi bakora mu turere .

Niyonagira yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu kubera sitade yahaye utwo turere.

Uyu muyobozi yagize “tubashimiye ko twabasabye ubushuti murabutwemerera tubanza iwanyu none mwaje kutwishyura. Dufite byinshi duhuriyeho mufite ikipe natwe tukagira indi , mufite sitade tukagira
indi, turanashimira umutoza w’Ikirenga ,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadutekerejeho akaduha aho kwidagadurira tukaba tunaterwa ishema no kubatumira kuri sidate nziza tugasabana. ”

Ikipe y’abakozi bo mu karere ka Nyagatare yakiriwe na bagenzi babo bakorera mu karere ka Ngoma nyuma y’igihe gito izo kipe zombi zitsinze abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu mikino yabereye mu karere ka Nyagatare na Ngoma .

Abayobozi b’Akarere ka Ngoma n’Abakarere ka Nyagatare bagaragaje ko imikino bagiye kuyifashisha mu rwego rwo gukomeza umubano bafite batangiye bifashije imikino by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse hanatanzwe icyifuzo cy’uko abakozi bazakina indi mikino irimo Volleyball.

Inkuru ya Justin Ngabonziza mu Ntara y’Iburasirazuba