Sunday, July 6Impamba y'amakuru yizewe

Nyagatare: Imbamutima z’abubakiwe amacumbi na RDF na Polisi y’Igihugu

    Ibikorwa bakoze byashimwe n’abaturage

Ni ibikorwa byatashywe kuwa kane tariki ya 3 Nyakanga 2024 ,mu Murenge wa Nyagatare, Akagali ka Barija, Umudugudu wa Kinihira .

Ibikorwa byo gutaha aya mazu 16 yatujwemo abaturage batagiraga amacumbi byitabiriwe na Maj Gen Alex Kagame , Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba bari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano zirimo n’abari bahagarariye izavuye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Bamwe mu baturage batujwe mu nzu bubakiwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Polisi y’u Rwanda bagaragaje ko imibereho yabo igiye kuba myiza nyuma yo guhabwa icumbi .

Butera Ladslas ni umwe mu bamugariye ku rugamba uvuga ko yishimiye guhabwa icumbi agashimira ubuyobozi bw’Igihugu.

Yagize ati” kuva nava Uganda nibwo ngize inzu yanjye bwite,ndimo kumva meze nk’uwabyawe bushya,ndumva mfite nk’ababyeyi nk’ijana ndakubwiza ukuri ,njye nanumiwe no kumirwa. Ubuzima bwari bugoranye bumeze nabi none mbonye inzu nziza ,ibyo mbikesha ubuyobozi bwiza.”

 

Bubakiwe inzu zigezweho

Mukantwari Chantal nawe watujwe muri izo nzu yubakiwe nawe agira ati”kwiyumvisha ko mfite inzu yanjye ntabwo byoroshye,maze imyaka 14 muri Nyagatare nkodesha, ariko ndashima Imana ko ngejeje uyu munsi nkaba mbonye aho mba,intego mfite ntabwo ngiye kwicara ngo numve ko nageze iyo njya ,mu mafaranga nakoreshaga nkodesha ngiye kujya nyatanga muri “Ejo heza” kugira ngo njye n’abana banjye tuzagire ejo heza. Ibi byose ndabishimira Perezida Paul Kagame kuko ingabo na Polisi kuko batamurebeyeho ntabwo ibi bakora byakorwa rero ndabashimiye Imana yo mu ijuru ibahe umugisha “.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Pudence Rubingisa yagize at “ni ibikorwa dushima cyane, Ingabo z’Igihugu ndetse na Polisi nk’inzego z’umutekano dufatanya mu kubaka no kwihutisha iterambere r’Igihugu, tunashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kwagura amarembo y’igihugu, kubufatanye n’Inzego z’umutekano mu Muryango w’Afurika yunze Ubumwe mwabonye ko turikumwe n’izindi Ngabo zavuye mu bihugu by’u Burundi Uganda n’ibindi tukaba dufatanyije mu bikorwa byo kwibohora dutaha bimwe mu bikorwa byubatswe, amazi yagejejwe ku baturage,imihanda n’ibiraro byubatswe, ubuvuzi,amarero y’abana bato,ibigo nderabuzima byubatswe,ibitaro no kuvura indwara zitandukanye,ibyo byose ni ibintu byakozwe muri iki gihe turimo kwizihiza kwibohora .”

Guverineri yakomeje ati”mu butumwa twahaye abaturage, ni uko ibi byose bitubera isomo ryiza,bitwibutsa aho tuva ko dufite Igihugu cyiza cyabohowe kandi bikaduha n’izo nshingano,ubwo dufite Igihugu cyabahowe ,intambaro dufite niyo Kuvuga ngo twese dufatanye twegere umuturage tumushyire ku isonga abigiremo uruhare abisobanukirwe, umutekano tuwubungabunge, amashuri yubatswe, abana bagomba kuyagana bakiga,turakomeza kwibohora ariko dufata n’izo nshingano zo gusigasira ibyo twagezeho, umuturage agashyirwa ku isonga mu byo dukora byose .”

Inzu 16 zubatswe mu Mudugudu watujwemo abo baturage wari usanzwemo izindi 34 nazo zubakiwe abatishoboye .

Ni inkuru ya NGABONZIZA Justin impamba.com mu Ntara y’Iburasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *