Friday, October 17Impamba y'amakuru yizewe

Rwamagana: Basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana basuye ahari amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Nyuma yo gusura Ingoro Ndangamurage yo kubohora Igihugu,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yatangaje ko ibikorwa byo gusura ibice bitandukanye bifite amateka yihariye ajyanye no kubohora Igihugu  byateguwe muri gahunda yo kwereka abatuye  muri uwo Murenge aho u Rwanda rwavuye kugira ngo bafate ingamba zo  kubaka  umujyi ukeye kandi ufite iterambere.

Abaturage baturutse mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ni bo bari bitabiriye gahunda yo gusura Umuhora w’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya Gatatu, mu gihe muri Kanama uyu mu mwaka bari basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu karere ka Nyagatare ndetse mu gihe cya vuba banateganya gusura  icyiciro cya Kane cy’Umuhora w’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu .

Aba baturage basuye ibice bitandukanye birimo Umupaka wa Gatuna, ahitwa mu Rubaya banasura Ingoro Ndangamurage yo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, ahari ibiro bikuru bya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Iriza Tracy ni umwe mu rubyiruko ruvuga ko rwasobanukiwe uko Inkotanyi zitanze mu gihe zarwanaga urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse anavuga ko  we na bagenzi be biyemeje gukorera Igihugu  bafite ubushake n’ ubwitange.

Iriza yagize ati”aha twahigiye amateka, tumenya uko Inkotanyi zitanze zikabohora u Rwanda. Ibyo badusobanuriye uyu munsi,najyaga mbyumva Papa abimbwira ukuntu yarwaniye Rubaya,ukuntu yarwaniye Gatuna, ariko noneho uyu munsi nahageze menya  ukuntu Inkotanyi zarwanaga zifite ubwitange  bwo kubohora Igihugu cyacu .Nk’urubyiruko hano mpigiye byinshi ku buryo tuvuye  hano niyemeje kwitangira Igihugu cyanjye nkagiteza imbere .”

Alice Higiro, umwe mu bagize inama y’Igihugu y’Abagore  mu Murenge wa Kigabiro yagaragaje ko abatuye Umurenge wa Kigabiro basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bazagira uruhare mu gukangurira bagenzi babo kugira uruhare mu guteza imbere umujyi wa Rwamagana.

Alice yagize ati”murabizi ko tugira inteko z’abaturage inshuro ebyiri, tuzakomeza kwigisha abaturage mu buryo buhoraho kuburyo twese tugira imyumvire imwe mu iterambere ry’umujyi wacu twifuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yabwiye itangazamakuru ko gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu byaturutse ku mihigo bafite wo guhindura Rwamagana umujyi ukeye kandi uteye imbere.

Yagize ati “impamvu ya mbere ni ukumenya Aho u Rwanda rwavuye kuko abenshi mu rubyiruko iyo bareba ibyakozwe babona byoroshye kubera ko batazi aho twavuye.Twabanje gusura ahatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu mu karere ka Nyagatare,icyo gihe twahakuye amasomo menshi tuniyemeza no gukomeza kwiga amateka yo kubohora Igihugu kuko bidufasha gufata ingamba zijyanye n’icyerekezo dufite”.

Yakomeje agira ati”uyu munsi twaje hano gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu icyiciro cya gatatu Kandi tuhakuye amasomo, cyane ko abaje barimo urubyiruko rugomba kumva ko rutagomba kwitetesha ahubwo rugomba gukora cyane rukitanga nkuko Inkotanyi zitanze tukaba dufite umutekano n’iterambere dufite uyu munsi ,iyo ugeze hano ugomba kubaha abagize uruhare mu kubohora u Rwanda ariko tukaba tugomba no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza  .”

Rushimisha yunzemo ati” Umujyi wa Rwamagana ni umwe mu mijyi  igaragiye umujyi wa Kigali, birumvikana ko nk’abayobozi n’abaturage tugomba kuzamura imyumvire ndetse n’imigirire  n’imikorere tukagira umujyi uvuguruye”.

Uyu muyobozi yakomoje ku byo basabwe mu mwiherero bari bavuyemo mbere yo gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ati”Kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu twari mu mwiherero w’abayobozi,mu butumwa abayobozi bacu b’Akarere na Guverineri w’Intara yacu baduhaye  badusabye kugira Rwamagana ikeye irimo inyubako nziza zigeretse. Abayobozi turi kumwe hano  bamaze kubona ko uru Rwanda rwavuye kure, aha twahigiye ko ikintu  gikomeye ko iyo mukoze mufite ubumwe mugakorera hamwe  ntacyo mutageraho  .”

Umurenge wa Kigabiro ugizwe n’utugari dutanu,ukaba ubarizwa mu gice cy’umujyi wa Rwamagana uri mu mijyi itatu igaragiye umujyi wa Kigali. Uyu mujyi ugaragara nk’umujyi uzaba uteye imbere mu myaka 25 iri mbere nk’uko bigaragara ku gushushanyo mbonera cyawo .

Ni inkuru ya Justin Ngabonziza i Rwamagana.