Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2025/2026 mu birori bikomeye byabereye kuri Sheraton Kampala Hotel, amwe mu mabwiriza ni uko uwambitswe ikamba atagomba kurira.
Ni intsinzi yatunguye benshi ndetse n’uwatsinze ubwe, kuko avuga ko atigeze na rimwe yibwira ko azegukana iri kamba rikomeye.
Muhoza Elle Trivia yavuze ko mu rugendo rwose rwo kwitabira iri rushanwa, intego ye itari uguharanira ikamba ahubwo yari ukwiga byinshi bishya, gukura mu myumvire no kubaka umubano n’abandi bakobwa bari bahatanye.
Yagize ati “numvaga uwo ari we wese uzatsinda azaba abikwiye. Ntabwo nashakaga gushyira umutima ku ntsinzi, kuko iyo itabashije kuboneka ushobora kumeneka, kuba ari njye wambitswe ikamba ni ibyishimo bikomeye cyane.”
Muhoza wabaye Nyampinga wa Uganda muri uku kwezi kwa Nzeli 2025, yakomeje agira ati: “Nari niteguye kuzishimira intsinzi y’uwo ari we wese, ariko ndashima Imana kuba abantu barahisemo njye. Nzi neza ko byose byabaye ku mpamvu nyayo. Numvise nshaka kurira ariko twari twabwiwe ko abambikwa ikamba batagomba kurira imbere y’abantu, ni yo mpamvu nihanganye.”
Ibirori byo gutanga ikamba byitabiriwe n’abantu benshi nk’uko ikinyamakuru umuryango.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Bamwe mu bitabiriye ibi birori harimo: Abahanzi bakomeye nka Tracy Melon, Aziz Azion na Grace Nakimera basusurukije abari aho, mu gihe akanama nkemurampaka kari kiganjemo impuguke mu by’imyambarire n’ubwiza, ari nako kemeje ko Muhoza ahiga abandi.
Muhoza yasimbuye Natasha Nyonyozi, wari umaze umwaka wose afite ikamba rya Miss Uganda.
Muhoza bimwe mu byo azakora harimo : Ubuvugizi, guteza imbere uburinganire, kurengera ubuzima bw’urubyiruko ndetse no guserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.