Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa n’umugore we Brigitte Macron baritegura kugaragaza amafoto n’ibimenyetso bya gihanga mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo berekane ko Brigitte ari umugore koko.
Ibi biza mu rwego rwo gushyigikira ikirego cy’isebanya cyatanzwe n’umunyapolitiki w’uruhande rw’abahezanguni, Candace Owens, washinjwe gukwirakwiza ibihuha ko Brigitte yavutse ari umugabo.
Umwunganizi w’aba bombi, Tom Clare, yabwiye BBC mu kiganiro Fame Under Fire ko ibi birego byababaje cyane Brigitte Macron ndetse bihinduka ikintu kibangamiye Perezida Macron. Yagize ati: “Ni inzira agomba kunyuramo mu ruhame, ariko yabigiyemo yiteguye. Afite ubushake bwo gukora icyo bisaba ngo ashyire iherezo kuri ibi binyoma.”
Ibi birego ntibyari bishya, kuko byatangiye gukwirakwizwa ku mbuga za murandasi mu myaka ishize, cyane cyane muri amashusho yashyizwe kuri YouTube mu 2021 n’abanditsi b’Abafaransa Amandine Roy na Natacha Rey. Mu 2024, Macron n’umugore we bari batsinze urubanza rw’isebanya mu Bufaransa kuri aba bagore bombi, ariko mu 2025 urukiko rwo hejuru rwabitesheje agaciro rushimangira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Icyakora, abo mu muryango wa Macron bahise bajuririra icyo cyemezo.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Macron n’umugore we bareze Candace Owens muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuga ko yahisemo kwirengagiza ibimenyetso by’ukuri agahitamo guha ijambo abari bazwiho gukwirakwiza ibihuha n’ibirego by’ibinyoma. Icyo kirego kivuga ko ibyo Owens yakoze bigamije gusebya no gusenya icyubahiro cyabo, mu nyungu z’amarangamutima y’uruhande rw’abahezanguni.
Candace Owens, wigeze kuba umusesenguzi kuri Daily Wire kandi akaba afite abayoboke babarirwa muri miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, yakomeje guhamya ko ibyo avuga ari ukuri ndetse muri Werurwe 2024 yavuze ko yiteguye gushyira hanze ukuri kose ku byo yemeza. Abamwunganira basabye ko urubanza rutagombye kumvwa muri Leta ya Delaware bavuga ko bitajyanye n’ibigo bye bikorera muri iyo Leta, kandi ko kumuhatira kuburanira aho byamutera igihombo gikomeye mu mikorere n’amafaranga.
Tom Clare, umwunganizi wa ba Macron, yavuze ko mu rukiko bazerekana ubuhamya bw’abahanga bwifashisha ibimenyetso bya gihanga ndetse n’amafoto agaragaza Brigitte atwite ndetse arera abana be. Ati: “Ni ibintu bibabaje kuba umuntu agomba kugaragaza ibi byose mu ruhame, ariko yiteguye kubikora kugira ngo ibyo binyoma bihagarare burundu.”
Perezida Macron nawe ubwe, mu kiganiro yagiranye na Paris Match muri Kanama 2025, yasobanuye impamvu bahisemo kujya mu nkiko. Yagize ati: “Ni uguharanira icyubahiro cyanjye! Ibi ni ibinyoma bidafite ishingiro. Uyu muntu yari azi neza ko ibyo avuga ari ibinyoma ariko abikora agamije kudutera igihombo no gushyigikira ingengabitekerezo z’uruhande rw’abahezanguni.”
Ubu urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruteze amatwi impande zombi, mu gihe Emmanuel Macron n’umugore we biteguye kugaragaza ibimenyetso byose bishoboka kugira ngo bahagarike ibihuha bimaze imyaka bikwirakwizwa, mu gihe Owens we akomeje kwisunga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’igisubizo cy’ibyo ashinjwa.
Perezida Emmanuel Macron n’umugore we, Brigitte Macron biteguye kugaragariza urukiko ko Brigitte ari umugore atari umugabo.
Source: Umuryango.rw