
Abagera muri 26 bakurikiranweho ubutekamutwe kuri telefone, abenshi baturuka mu karere ka Rusizi; agera kuri miliyoni 25 bibye amaze kugaruzwa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), kuwa 08 Nzeli, rwerekanye abagabo 25 n’umukobwa umwe bakekwaho ubujura.
Abenshi muri aba bakekwa ni abaturuka mu karere ka Rusizi.
Batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitandukanye by’ubwambuzi bukorerwa kuri telefone, hakaba hamaze kugaruzwa amafaranga y’u Rwanda yibwe muri ubwo buryo kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2025.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikura cya RIB mu Murenge wa Kimihurura, muri gahunda RIB isanganwe, igamije kumenyesha abaturarwanda uburyo bakwirinda ibyaha bitandukanye, amayeri agenda yaduka mu bantu yo gukora ibyaha, kugira ngo barusheho kubyirinda. Muri iyi gahunda, RIB ifatanya n’itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa bayo mu kumenyesha amakuru.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yagize ati”bariya batekera umutwe abaturage, ni agatsiko k’abantu biyise ‘ABAMENI’ abafashwe ni abagabo 25 n’umugore umwe, bari hagati y’imyaka 18 na 54 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko bakaba bahuriye ku kuba bose bakomoka mu Karere ka Rusizi, mu mirenge ibiri ya Nkungu na Nyakarenzo.
Hagenda hafatwa abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko biratangaje kubona hejuru ya 80% bakomoka muri biriyani bice bya Rusizi.”
Umuvugizi wa RIB, yakomeje avuga ko kuva mu ntangiro y’umwaka wa 2025, abantu b’ingeri zitandukanye nk’abakozi ba Leta, abikorera, abize, abatarize, abihayimana n’abandi, bagiye batanga ibirego bavuga ko bibwe amafaranga bakavuga ko bashutswe.
Akomeza avuga ko iperereza ryagaragaje ko mu birego RIB yakiriye muri iki gihe, basanze abantu baribwe miliyoni zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko agera kuri miliyoni 15 yagarujwe agasubizwa ba nyirayo, ko imitungo ifite agaciro ka miliyoni 10 yafatiriwe izagurishwa amafaranga agasubizwa abibwe, kandi ko muri make muri miliyoni 30 zibwe, hejuru ya 25 zagarujwe mu mafaranga no mu mitungo izagurishwa.
Dr. Murangira yongeyeho ati “mu mayeri bakoresha atandukanye, bakoherereza ubutumwa bakubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone yawe, bakagusaba kuyabasubiza, bakakwoherereza n’indi y’igicupuri ivuga ko wohererejwe amafaranga umubare runaka, utagira amakenga ukaboherereza amafaranga yawe”.
Yakomeje avuga ko andi mayeri ari ukukubeshya ko konti yawe ya Mobile Money yafunzwe, utagira amakenga ugakanda za kode bakubwiye, ugashiduka uboherereje amafaranga yawe. Amayeri ya gatatu, ngo bakubeshya ko bagiye kukongerera amafaranga y’inguzanyo ya mo Kashi, wabyemera bakakubwira kode ukanda, wabikora ugashiduka ubahaye amafaranga yawe.
Andi mayeri, bakubeshya ko nomero yawe y’indangamuntu ibaruyeho nomero za telefone nyinshi, by’umwihariko babikora nomero zitangirwa 078830, bakakubeshya ko izo simu Kandi hakoreshejwe mu manyanga, wakwemera gukanda kode bakubwiye ngo bagufashe bikarangira bagutuburiye.
Dr. Thierry yongeyeho ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko muri bariya batekamutwe harimo n’aba agenti ba MTN nabo bafashwe bakorana nabo, ati “Amafaranga bohererejwe muri ubwo buriganya barayohererezanya bagahita bayabikuza kuri uwo mu agenti bakorana”.
Yakomeje avuga ko ibyaha bakurikiranweho bigera muri bitanu, harimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa se kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakorashejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke kandi ko byose ubihamijwe n’urukiko abihanirwa.
Yagize ati: “Biriya byaha igito kirimo gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, naho ikinini kirimo kigahanishwa igifungo cy’imyaka icumi. Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ubihamijwe n’urubyiruko ahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10, naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itatu, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga arihagati ya miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni ashanu”.
Umuvugizi wa RIB avuga ko isesengura RIB ikora, rigaragaza ko ibi byaha byakwirindwa, kandi ko aba bantu bishora muri ibi byaha nta buhanga bundi budasanzwe bafite, icyo bakoresha ari ubucakura bwo kubeshya abantu, bareba icyuho hagati y’ubumenyi buke abantu bafite ku ikoranabuhanga, ariho bahera babeshya abantu bakabatwara amafaranga.
Akaba yashishikarije abantu ko bagomba gufatanya n’inzega za Leta, inzego zumutekano n’inzego zishinzwe kurwanya ibyaha.
Byendangabo Jean Damascene