Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere Rwamagana, Kucyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, basuye Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aba baturage bavuze ko bahawe amasomo menshi nyuma yo gusobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zaranzwe n’ubwitange n’umurava zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora Igihugu kandi abenshi muribo bari bakiri urubyiruko.
Abarenga 150 bari baturutse mu tugari tugize Umurenge wa Kigabiro, gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu babitangiriye ku mupaka wa Kagitumba mu Murenge wa Matimba aho Ingabo za RPA zinjiriye zitangira urugamba rwo kubohora Igihugu.Bakomereje ahitwa Nyabwishongwezi ku gasozi Major generali Fred Gisa Rwigema wari umugaba w’Ingabo zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990 yarasiweho . Bakomeje basura ahitwa Gikoba ahacukuwe indake ya mbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabagamo ndetse aha akaba ariho hari ubutaka bwiswe agasantimetero,ubu akaba aribwo butaka bwa mbere Ingabo za RPA zafashe.
Mu bitabiriye gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, harimo urubyiruko, rwavuze ko gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu babikuyemo amasomo menshi .
Umwe muri urwo rubyiruko Kayumba Brave yagize ati”Twabonye ko mu rugamba rwo kubohora Igihugu harimo urubyiruko nkatwe, urubyiruko rw’uyu munsi tugiye gutera ikirenge mu cya bakuru bacu bagize uruhare rukomeye muri urwo rugamba rwo kubohora Igihugu,dushingiye kubyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atwifuzaho mu guteza imbere Igihugu cyacu. “
Kayumba yakomeje ati”Urubyiruko turi imbaraga zikomeye kandi zubaka vuba, nk’urubyiruko rwa Kigabiro ni twebwe tugomba gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta, ni twebwe tugomba gukangurira bagenzi bacu kugira ngo gahunda zose z’Igihugu bazagiremo uruhare .”
Iradukunda Alice ,avuga ko amasomo bigiye mu gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu arimo no kwitangira Igihugu no gukorana umurava mubyo bakora.
Yagize ati ” Twize byinshi, aha hantu twahakuye ubumenyi bwinshi cyane biratuma tugiye gukorana umurava mubyo dukora byose, tubyigishe nabo twasize mu rugo kuko tugomba gufatanya tukesa imihigo ,kugira ngo ibyo umuyobozi wacu , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, atwifuzaho tubishyire mu ngiro, twese nk’urubyiruko dufatanye, aho Inkotanyi zadukuye ntituhasubire ahubwo tujye imbere . Icyo twakitura Umukuru w’Igihugu cyacu ni ugukorera Igihugu cyacu tukagiteza imbere nkuko abyifuza .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc yabwiye itangazamakuru ,ko gusura Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bavanyemo amasomo ariko kwiyemeza guharanira impinduka mu bikorwa bigamije guteza imbere abatuye muri uwo Murenge.
Yagize ati”bizadufasha kugira ngo abaturage tuyoboye , abaturage tubana umunsi kuwudi i bamenye ko u Rwanda twagezeho bitikoze , tugomba kwigira kuwabikoze .Aha rero tuvanyemo isomo ritubwira ko buri muturage agomba kwishakamo igisubizo kuburyo yigira.
Mu bikorwa byose, twamaze kubona ko nta kintu kikora ahubwo bikorwa.Iyo tuvuye aha dutekereza kubera iki umuntu agomba kuryama agasinzira ntatekereze ikintu yakora gihindura amateka y’ aho atuye, turizeye ko amasomo dukuye aha azadufasha guhindura aho dutuye n’ahari hose .”
Rushimisha yakomeje ati”dufite gahunda yo kuvugurura umujyi wacu,bizazamura umujyi wa Rwamagana, bizamure n’ubushobozi bw’abawutuye ,nibemera kunamba tukajyanamo tuzubaka umujyi ukomeye kandi utubereye .”
Umurenge wa Kigabiro,ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana,ukaba ugizwe n’utugari dutanu by’umwihariko, uyu Murenge ukaba urimo icyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba n’izindi nzego ku rwego rw’Intara ndetse unabarizwamo ibiro by’Akarere ariko ukaba Umurenge unakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, ubukorikori ibigo by’imari n’amabanki n”Ibindi bikorwa birimo amashuri y’nshuke, ayabanza ndetse n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Inkuru ya Ngabonziza Justin