Tuesday, August 12Impamba y'amakuru yizewe

Gahengeri: Bizihije Umunsi w’Umuganura bishimira ibyo bagezeho

Umunsi w’Umuganura mu Murenge wa
Gahengeri ni uku wizihijwe

Abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana,kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 , bizihije umunsi mukuru w’umuganura bishimira n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho.Bimwe mu byo bagezeho birimo ubuhinzi bwa kijyambere bwatumye abaturage bikura mu bukene.

Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye umunsi mukuru w’umuganura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, Byaruhanga John Bosco,yagaragaje ko uyu munsi abatuye uyu Murenge bawizihije bishimira ibikorwa bagezeho bigira uruhare mu kongera umusaruro no guhindura ubuzima bw’abawutuye .

Yagize ati “Nyakubahwa muyobozi w’Akarere murabizi ko uyu Murenge wacu mu mwaka ushize utari umeze neza,mwadukoreye ibintu bikomeye mudusanira umurenge,uva muri ya mirenge itameze neza. Kubaka umurenge hari ibintu byadufashije,icya mbere hari ugutekana kw’abakozi,ubu buri mukozi wese ukorera muri uyu Murenge ubu arishimye.”

Byaruhanga yakomeje ati”ikindi ni ugusanirwa umuhanda Nyirabujari Gihumuza cyangwa Nyirabujari mu Cyiziba; Nyakubahwa Meya uyu muhanda kuwusana byaradufashije cyane,abafatanyabikorwa batangiye kuyoboka Gahengeri kubera uyu muhanda wasanwe niyo mpamvu haje izi nganda n’ibindi, ibi mwabibonera no mu mafaranga twinjije.

Byaruhanga yunzemo ati”umwaka ushize twari twiyemeje gukusanya umusoro wa miliyoni 92 ariko kubera abafatanyabikorwa benshi baje twageze kuri miliyoni 140, twisheje umuhigo ku kigero cya 139 % ibyo byose byatewe n’umuhanda twakorewe.
Iyo abafatanyabikorwa babaye benshi n’ababona akazi bariyongera,ibyo byatumye urubyiruko rwo mu Murenge wacu rurenga 350 rubona akazi muri uyu mwaka” .

Mu buhamya bwa Rwigaba Cleophase, uyobora koperative y’abahizi b’imboga ikorera mu Kagari ka Rweri,yavuze ko iyo koperative yafashije abaturage kwikura mu bukene ,muri uyu mwaka bakaba bizihije umuganura bishimira umusaruro ushimishije babonye.

Rwigaba yanavuze ko iyo koperative imaze imyaka 6,mu mwaka wa 2021 abayigize batangiye guhabwa amahugurwa bituma byahindura imikorera aho guhinga ibyo kurya gusa batangira no gusagurira amasoko kuburyo hari umusaruro wabo ugurishwa mu mahanga. Avuga ko ubuhinzi bwa kijyambere bwihutishije iterambere ryabo ndetse ibikorwa byabo bihinduka ishuri abashaka guhinga kijyambere bigiraho.

Bimwe mu biribwa byo ku Munsi w'Umuganura
Bimwe mu biribwa byo ku munsi w’Umuganura

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagaragaje ko abatuye mu murenge wa Gahengeri bakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa anabasaba gusigasira umuco Nyarwanda.

Yagize ati”Abanyarwanda ntabwo tuzemera ko u Rwanda rwasubira inyuma, tuzakomeza kugira umuco mwiza kuko tunagira umugisha wo kugira ubuyobozi bwiza, tukagira umuco w’Igihugu wubakira ku ndangagaciro na kirazira.Ibyo twatunga byose ,ibyo twakubaka byose tutubakiye ku musingi w’umuco Nyarwanda ,ntacyo byaba bimaze byaba ari ukugosorera mu rucaca, byaba ari ibintu bitazaramba.”

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje ati”uyu munsi, mu Karere ka Rwamagana,umunsi w’umuganura wizihirijwe mu midugudu myinshi,tukaba twaje kuwizihiriza muri uyu Murenge wa Gahengeri ku rwego rw’akarere,impamvu yo kuwuhitamo ni inyinshi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yabikomojeho hari byinshi mwakoze mu mwaka dusoje nagira ngo tubibashimira nk’abatutage ba Gahengeri.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi Mukuru w’umuganura mu mirenge igize Akarere ka Rwamagana byaranzwe no kwishimira umusaruro babonye mu mwaka w’ingengo imari 2024/2025. Mu Murenge wa Gahengeri bishimira kandi ko kubera inganda zatangiye gukorera muri uwo Murenge urubyiruko rurenga 350 rwabonye akazi ndetse abaturage batishoboye 10 borojwe inka .

Ni inkuru ya Ngabonziza Justin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *