Friday, June 13Impamba y'amakuru yizewe

Umwarimu muri ESPANYA uregwa kwiba imodoka urubanza rwe rwongeye gusubikwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya kane urubanza rw’Umwarimu uregwa kwiba imodoka.

Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza runatangaza igihe rwari gusomwa nk’uko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Uyu mwarimu wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza uregwa, yabwiye UMUSEKE ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza, ruhita rutumiza uwatanze ikirego bityo akazongera kwitaba urukiko tariki ya 17 Kamena 2025.

Bibaye ubugira Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamagaza uwatanze ikirego ko yibwe imodoka n’umwarimu witwa Gatarayiha Marcel wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ari ngombwa ko rwongera guhamagaza uwatanze ikirego avuga ko yibwe imodoka, urukiko, ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa bakagira ibyo bamubaza.

Uruhande rwa Gatarayiha Marcel rushingiye ko uwatanze ikirego ko yibwe imodoka, yahamagajwe n’urukiko inshuro irenze imwe ntiyatabe bityo basaba urukiko ko uru rubanza rwasomwa.

Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko hashingiwe ko uwatanze ikirego ko yibwe imodoka yahamagajwe byemewe n’amategeko ntiyitabe urukiko rwazabifataho icyemezo.

Bikekwa ko iyo modoka mwarimu aregwa kwiba, bigaragara ko ibaruye ku byangombwa bye.

Gatarayiha yiregura agira ati”Njye no mu busanzwe sinzi gutwara imodoka ahubwo iyo modoka Koko ishobora kuba yaribwe ikabarurwa ku indangamuntu yanjye, bya bindi dutanga indangamuntu, bakayifotora ariko nta ruhare nagize rwo kwiba iyo modoka.”

Me Rachel Niragire wunganira mwarimu Gatarayiha Marcel, nawe agira ati”Umukiriya wanjye ntakwiye gukurikiranywaho iki cyaha cyo kwiba kuko cyashaje dukurikije amategeko.”

Mwarimu Gatarayiha aregwa imodoka yibwe mu mwaka wa 2019, yabanje gutabwa muri yombi ariko arafungurwa atararegerwa urukiko.

Mu mwaka wa 2024 nabwo yongera gutabwa muri yombi azira ko yibye iriya modoka, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo. Ubugenzacyaha bwakoze dosiye, buyishyikiriza ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo.

Gatarayiha yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rufata icyemezo ko yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo ahita ajurira kiriya cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rumufungura by’agateganyo akaba ari kuburana adafunze.

Uriya mwarimu ubu aracyari mwarimu ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA nubwo akiri gukurikiranwa n’inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *