Thursday, May 22Impamba y'amakuru yizewe

Arashishikariza Abanyarwanda guharanira kugira imiryango ibanye mu bwumvikane

Bamwe mu baturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye, baravuga ko ibiganiro byubaka bikozwe mu miryango, ari inkingi y’umuryango urangwa n’indangagaciro z’Umuryango Nyarwanda, bigatuma tubasha gukemura amakimbirane n’ibibazo bya hato na hato.

Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango; washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1993, utangira kwizihizwa muwa 1994, ukaba kuwa15 Gicurasi buri mwaka.
Mu Rwanda by’umwihariko ukaba warizihirijwe m’Umugoroba w’Umuryango wo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 mu rwego rwo gusubiza agaciro urwo rwego rwashyizweho.

Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “ibiganiro byiza; ireme ry’umuryango”.

Ikiganiro nyirizina kikavuga kiti: “twubake umuryango urangwa n’indangagaciro z’Umuryango Nyarwanda”.

Uyu munsi ngarukamwaka wizihirijwe mu Mujji wa Kigali hahuzwa site eshatu nk’uturere tugize uyu mujyi; Nyarugenge(Maison Des Jeunes), Kicukiro(salle y’akarere) na Gasabo( Muri Gisozi), hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ ihuzanzira ry’amashusho (Video Conference).

Ndarubumbye Emmanuel, umuturage wo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, yavuze ko we n’umugore we baganira kuri buri kimwe nk’uko babyiyemeje mbere, kandi bakanaganiriza abana babo bakajya inama, bigatuma babana neza. Agira ati: “hari ibyo twaganiriye tujya gushakana, twumvikanye ko ntawe uzahisha undi, tuti tujye tugirana inama, ikingoye mubwire, nawe ikimugoye ambwire.

Tukaganira tugahuza umugambi, abana bacu tukabicaza, tukabaganiriza. N’umwaka iyo urangiye turicara nk’umuryango n’abana tukarebera hamwe ibyo twahize niba twarabigezeho. Ibyo tutarageraho tukiyemeza kubigeraho mu mwaka utaha”.

UZAYISENGA Jeannette, umugore wa Ndaribumbye, nawe avuga ko mu myaka yose bamaranye babanye neza, ibanga rikaba ukugirana ibiganiro. Agira ati: “Turangwa no kuganira. Tumaranye imyaka 14, tuganira tubwirana amagambo meza bigatuma umwe amenya amarangamutima y’undi. Mu rukundo habamo kwizerana, kubwizanya ukuri no kwubahana. Ikindi kigenda kidufasha ni ukugirana inama tugafatana imyanzuro.

Iryo banga buri wese arikoresheje tugafatanyiriza hamwe, n’ahabayeho ikosa, hakabaho gusabana imbabazi bikarangira mugatangira bushya, bityo twafatanyiriza hamwe tukubaka igihugu cyacu, n’umuryango mwiza uzira amakimbirane”.

Hon. UWIMANA Consolee, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu ijambo rye yibukije abaturage ko kuganira kw’abashakanye bisaba gutegana amatwi, anabakangurira guharanira icyakorwa ngo habeho imiryango ibereye u Rwanda. Yagize ati: “Kuganira hagati y’abashakanye bisaba kumenya gutega amatwi ukumva igitekerezo cya mugenzi wawe kandi ukacyubaha, kwirinda gushinjanya no gusebanya, ukamenya ko ibiganiro bigira igihe cyo kubiganirira kandi mukagena n’ahantu hakwiye ho kuganirira. Buri wese uri ahangaha nasubira iwe mu rugo, yibuke niba aheruka kuganira ryari.

Ibiganiro rero si impaka za ngo turwane, hari abaganira ukagira ngo bari kurwana bikarangira ntacyo bitanze, ibiganiro byiza bigomba gusozwa mufata imyanzuro igira icyo yungura kubaganiriye”.

Hon. UWIMANA Consolee yakomeje ashimira imiryango ifata umwanya ikaganira. Ati: “turashimira rero abantu bafite imiryango ishobora kugira umwanya wo kwicara hagati yayo ikaganira. Ndasaba abantu mwese rero tugire ibiganiro umuco, kuko bifasha kumenyana hagati y’abagize umuryango, bigatuma twisanzuranaho, twunga ubumwe, tukabasha gukorera igihugu ntawe usigaye inyuma”.

Hon. Minisitiri Consolee, yanakomoje ku kuganiriza abana. Yagize ati: “ngaruke by’umwihariko ku bana, twegere abana bacu, ababyeyi twataye inshingano bikabije, dufite akazi, inshingano nyinshi, ariko twibuke ko uriya mwana kuba twaramubyaye, dufite n’inshingano zo kumurera. Ibyo tubamo bidatuma tumenya umwana wacu, urebye neza wasanga ntacyo byaba bikikumariye utitaye ku mwana”.

Minisitiri w’Umuryango yashishikarije Abanyarwanda guharanira imiryango myiza, anashima intambwe igenda igerwaho. Ati: “dukwiye kwicara nk’abaturanyi tukongera tugatekereza ku kintu gikwiye gikorwa kugira ngo tugire imiryango twifuza mu Rwanda.

Igihugu cyacu kimaze kugera kuri byinshi mu kubaka umuryango, tukaba twishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu, ku isonga nyakubahwa Perezida wa Repuburika”.

Umugoroba w’Umuryango ni urubuga rwashyizweho na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryangongo (MIGEPROF) ngo habeho umwanya wo kuganira, abaturage bakicara bagasesengure ibibazo byabo nk’abaturage bari kumwe, bagakemura ibibazo bishobora kuboneka mu miryango, yaba ibyabo n’ibyabaturanyi babo.

Byendangabo Jean Damascene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *