Friday, May 23Impamba y'amakuru yizewe

RIB YASUBIJE TELEFONE 332 ZIBWE INAGARAGAZA ABAKEKWAHO IBYAHA

Zimwe muri telefone RIB yafashe

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda; RIB, ku cyicaro cy’i Remera, Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, bakoze igikorwa cyo kugaragaza abakekwaho ibyaha by’ubwambuzi butandukanye higanjemo abambura ama telefone, hanasubizwa telefone 332 zagarujwe, kuri ba nyirazo bazibwe.

Ni gahunda RIB isanzwe ikora igamije gukumira ibyaha hamwe n’ubufatanye igirana n’itangazamakuru, n’ubufatanye aho RIB iba igamije kuburira abantu itanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha ndetse n’ubutumwa bwo kwihanangiriza ababyishoramo.

Igikorwa cyakozwe mu byiciro bitatu, harimo kwerekana abantu bakekwa bafatiwe mu bikorwa bigize ibyaha, gusubiza za telefone ba nyirazo bazibwe zikaza gufatwa nyuma y’uko batanze ikirego, hamwe no gutanga ubutumwa itangazamakuru rigomba kugeza ku baturage.

Umuvugi wa RIB mu Rwanda; Dr Murangira Thiery, yavuze ko abantu berekanwe bafatiwe mu byaha bari mu byiciro bitatu: Harimo abantu 14 bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kwiba ama elefone; bazishikuje, abaziba mu nsengero, mubukwe, mu kiriyo, mu maduka n’ ahandi hari abantu benshi bakazibamo. Ikindi cyiciro ni abantu bane bakurikiranweho kwiba amafaranga amadorari ibibumbi 9 ya Canada, n’icyiciro cy’umuntu umwe ukurikiranweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo. Bose hamwe bakaba abantu 19.

Dr Murangira yakomeje avuga ko  telephone zigera kuri 332, zasubijwe abantu batandukanye bari barazibwe. Yagize ati: “izi telephone dusubije, zifite agaciro ka miliyoni 77 n’ibihumbi magana inani na bitanu, zafashwe nyuma y’uko ba nyirazo bazibwe nyuma batanga ibirego, birakurikiranwa zirafatwa. Yongeyeho Kandi ko no mu mpera z’umwaka ushize basubije telephone 280, z’agaciro ka miliyoni 62 n’ibihumbi magana atanu mu gikorwa nk’iki.

Dr Thiery yongeye ati: “hari abiba bakoresheje ibikangisho, hari abiba bakoze mu mifuka, abandi bakiba mu maduka hari n’abigira abagenzacya cyangwa bakigira abapolisi bakiyitirira inzego bakambura abantu ama telefone hakaba n’abahakinga(hacking) telefone bagakuramo za kode (Passwords).”

Abantu basubijwe telephone bari baribwe, bashimiye RIB ku gikorwa nk’iki, nk’uwitwa Mutabazi Alex ucururiza ama  telefone mu iduka i Remera, yavuze ko yibwe ama telefone mu iduka muri 2024, none zimwe akaba yazisubijwe. Ati: “tariki 08/ 12/ 2024 banyibye telefone zitandukanye ntanga ikirego kuri RIB y’i Remera, ejo hashize, barampamagaye ngo hari telefone zabonetse, ko naza kuzireba. Ndashimira RIB ko ituzirikana iducungira umutekano”.

Uwitwa Kalimba Wilson yavuze ko yabuze telephone mu mezi atandatu ashize ntakizere cyo kuyibona yari agifite none RIB ikaba yayimuhesheje. Ati: “nkigura telefone bahise bayinyibira ndi kwa muganga, umuntu arambyiga ahita ayinyiba, hashize amezi atandatu, ikizere cyari kimaze gushira. Narishimye ubwo ejo nka saa tatu RIB bampamagaye ngo yarabonetse naza nkayifata. Ndashimira RIB cyane rero.”

Umuvugizi wa RIB yagiriye inama abantu ko bakwiye kujya bagira amakenga, bakirinda ubuteganye buke ndetse n’ubuteshuke ,bityo ibi ari ibyaha bishobora gucika. Yagize ati: “hari abantu bamwe barangara bakagira ubuteganye buke bikarangira hari abibwe telefone nk’izi. Ariko turasaba abantu ko nabo bareka uburangare bakagira amakenga ku bantu batazi batizeye abantu bareke gutanga icyuho cyo kugirango bibwe”.

Ni inkuru ya Byendangabo Jean Damascene 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *