
Umuhanzi Munyanshoza umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka, avuga ko indirimbo zo kwibuka zigira injyana yazo ndetse agira n’icyo avuga ku bana bifuza kugera ikirenge mu cy’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zo kwibuka.
Mu kiganiro na impamba.com Munyanshoza yavuze ko abo bana batangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka nubwo bazi kuririmba neza, ariko bakeneye amahugurwa ati “burya indirimbo yo kwibuka igira injyana yayo ndetse ikagira n’uburyo itanga ubutumwa, ukagira n’imvugo ugomba kuvuga n’uburyo nawe uyiririmba, iyo uri kuri “Scene” abantu bakureba, uburyo uba witwaye na byo hari uburyo bigomba gukorwa atari ugupfa kubikora uko ushatse”.
Munyanshoza avuga ku bana bahimba muri iki gihe yagize ati “birashoboka ko hari abandi bana batangira guhimba, ariko ugasanga haracyari injyana zindi basa n’aho babyitiranya, ariko ngira ngo hajya habaho niba umuhanzi akiri muto ajye agisha inama abakuru, guhanga byo barahanga, baririmba neza, ariko bakamenya ngo se umuntu yakoresha izihe mvugo, ni gute umuntu yakwitwara, ni izihe njyana zijyanye no kwibuka ni cyo nsanga cyashyirwamo imbaraga”.
Zimwe mu ndirimbo za Munyanshoza harimo: Mibirizi, Impamvu yo kwizera, Nyabarongo, Duhore tubibuka, Jenoside ntikagaruke n’izindi yagiye aririmba avuga ku tundi duce tw’u Rwanda twabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
llu951
1atz9v
9bh92z
rw9m4r
3oieq9
qq8pwh
5k3yyr
E aí, pessoal! Tava procurando um lugar pra fazer uma fezinha com 10 contos e achei a 10 brl bet! Vamos ver se a sorte está comigo hoje! 🍀