Imana yampaye umugezi w’indirimbo udakama-Tonzi
Umuhanzi, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yemeza ko Imana yamuhaye impano yo guhora ahanga indirimbo ziyihimbaza (Gospel).
Ibi, yabitangaje mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya cumi muri uyu mwaka wa 2025.
Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse album ye ya cyenda yise ‘Respect’ mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya "The Sisters" ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phanny Wibabara.
Iyi album nshya y’uyu muhanzi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nk'uko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Tonzi yagize ati "muri 2025 ndateganya gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye.”
Umuhanzi Tonzi ufite inararibony...