Tag: Urwagwa Ishema

Nasho: Ikinyamakuru impamba.com cyasuye Nkwakuzi ukora inzoza y’Urwagwa yitwa “Ishema”

Nasho: Ikinyamakuru impamba.com cyasuye Nkwakuzi ukora inzoza y’Urwagwa yitwa “Ishema”

Amakuru, Ubukungu
Ikinyamakuru impamba.com cyasuye rwiyemezamirimo witwa Nkwakuzi Ignace ukorera mu Murenge wa Nasho, Umudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Rubirizi ho mu Karere ka Kirehe ufite uruganda rukora inzoga yitwa Ishema binyuze muri sosiyete (company) yitwa “Urwagwa Ishema Ltd”, maze avuga aho igitekerezo cyaturutse n’inyungu rufite ku baturage by’umwihariko ba Nasho. Nkwakuzi kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019, yatangarije umunyamakuru ko igitekerezo cyo gukora uruganda rutunganya inzoga Ishema yakigize nyuma yo gusura abaturage b’i Mutenderi mu Karere ka Ngoma akabona uburyo bahinga insina bakoramo inzoga. Nkwakuzi avuga ko inyungu abaturage ba Nasho bafite ku ruganda Urwagwa Ishema Ltd ari uko bagurirwa umusaruro wabo no kuba hari abakozi babonye akazi babikesha uru ruganda.