
Abakoze ibyaha ba nyabo nibashakishwe bahanwe-Neretse
Kuri uyu wa Kabiri mu Bubiligi hakomeje urubanza rwa Fabien Neretse ukurkiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, mu byo yabajijwe ntiyigeze ahakana ko abakoze ibyaha bakurikiranwa.
Yabajijwe niba yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye asubiza ko yemera ko hari abapfuye bazira uko baremwe.
Mu bindi bibazo Neretse yabajijwe niba interahamwe hari icyo aziziho asubiza avuga ko “Multipartisme” ije, amashyaka yose yashyizeho imitwe y’urubyiruko: Interahamwe, Inkuba za MDR, bakombozi ba PSD, jeunesse liberale ba PL, Impuzamugambi za CDR.
Ikindi yabajijwe uko abona u Rwanda rwejo hazaza, asubiza agira ati “Abakoze ibyaha ba nyabo nibashakishwe bahanwe, kuko ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha nyabo. Nkubu ndaburana nka Liteutenant, nibyo bya