
Agronome w’Umujyi wa Kigali (Pascal Nahimana) arashinjwa gukingira ikibaba abanyereje ibiti, umunyamakuru amubajije amusaba kujya kumurega muri RIB
https://www.youtube.com/watch?v=ec8ATEivdao
Pascal Nahimana, Agronome w’Umujyi wa Kigali, arashinjwa, gukingira ikibaba abanyereje ibiti bisanzwe bigemurwa i Gikondo muri “Transit Center” ahazwi nko kwa Kabuga, ahubwo bikajyanwa mu Miduha kugira ngo bigurishwe bizakoreshwe mu gutwika amatafari, ikinyamakuru impamba.com cyabanje kuvugisha uyu Agronome avuga ko icyo kibazo agiye kugikurikirana bityo ababigizemo uruhare bahanwe, undi munsi umunyamakuru amubajije iki kibazo yasanze yahinduye imvugo abwira nabi umunyamakuru ngo ajye kumurega mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Imitere y’ikibazo
Hari amakuru ikinyamakuru impamba.com cyabonye avuga ko hari ibiti Kampani yitwa “Royal Cleaning Company” isanzwe ikora amasuku mu Mujyi wa Kigali yatemye ibiti mu Kiyovu, ibyo biti aho kuj