
Igisoro: Hagiye kuba amarushanwa ku nshuro ya kabiri, kwinjira ni ukugura icyo kunywa
Nyabugogo muri Bar Inkumburwa tariki ya 27 Ugushyingo 2019 guhera saa tatu za mugitondo hazatangira amarushanwa y’umukino w’Igisoro, aho kwinjira ari ukugura icyo kunywa gusa n’ubwo byaba icupa rimwe ukareba aho abahanga mu Kubuguza batsindana.
Nshimyumuremyi Justin ukuriye Kamapany yitwa “Umutsakura” akaba n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ryitwa “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” yatangarije ikinyamakuru impamba.com aya marushanwa y’Igisoro agiye kuba ku nshuro ya kabiri azasozwa tariki ya 8 Ugushyingo 2019 guhera saa kumi n’ebyiri ari na bwo umukino wa nyuma uzaba.
https://www.youtube.com/watch?v=rwxHCcRDOps
Aya marushanwa y’Igisoro biteganyijwe ko azitabirwa n’abakinnyi 50 baturuka mu duce dutandukanye, naho ibihembo bizatangwa hakurikijwe uko abaterankunga bazaboneka, ariko kuge