
Kwirinda Maralia birashoboka-Dr Diane
Dr Diane Ministre w’Ubuzima yemeza ko kwirinda indwara ya Maraliya bishoboka kuko abaturage bamaze gusobanukirwa ibimenyetso byayo.
Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019, ubwo mu Rwanda haberaga inama y’ibihugu byo muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba hakiyongeraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hareberwaga hamwe uburyo kwo kwirinda iyi ndwara mu bihugu byambukiranya imipaka.
Yavuze ko mu kwirinda Maraliya bisaba, kugira isuku, gukinga inzu hakiri kare, kurara mu nzitamubu no kwivuza hakiri kare ku wamaze kugaraza ibimenyetso by’uburwayi.
Inama Ministre agira abaturage ni ukwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) ku gihe, kwisuzumisha no kwirinda.
Ikindi yavuze ni uko bafashe ingamba yo kwica amagi at