Tag: Ubutabera

Umuryango wa Nteziryayo uratakambira Perezida wa Repubulika nyuma yo gufungwa azira ubutekamutwe bivugwa ko bwagizwemo uruhare n’umupolisi

Umuryango wa Nteziryayo uratakambira Perezida wa Repubulika nyuma yo gufungwa azira ubutekamutwe bivugwa ko bwagizwemo uruhare n’umupolisi

Amakuru
  Inshamake -Nteziryayo Bénon yafunzwe tariki ya 8 Ukwakira 2018 azira abatekamutwe bafite nimero ya telefone bibaruje ku ndangamuntu ye. -Abayisenga utuye i Bumbogo (Kigali) yagiye muri RIB kurega umupolisi witwa CPL Gatabarwa Pierre Célestin, ariko hafungwa Nteziryayo Benon. -Uwo iyo nimero ya telefone ibaruyeho yitwa Nteziryayo Bernard, ariko ufungiye i Mageragere ni Nteziryayo Bénon. -Tariki ya 6 Ukuboza 2018 umubyeyi wa Nteziryayo Bénon yandikiye Perezida wa Repubulika asaba ko umwana we arenganurwa, ariko ngo abamwakiriye bamubwira kujya kujurira mu gihe n’ubundi ubujurire bwari bwaratanzwe. -Icyaha cy’uburiganya cyakozwe tariki ya 10 Nzeli 2018 gishinjwa Nteziryayo Benon isaha cyakoreweho yari muri Village Urugwiro aho yakoraga akazi ko gukora amashanyar
Umunyamakuru wa BBC Ndayizera azasomerwa mu ruhame

Umunyamakuru wa BBC Ndayizera azasomerwa mu ruhame

Amakuru
We n’abandi bagabo 12 bararegwa ibyaha by’iterabwoba, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu cyumweru gishize, iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uyu munsi ryatangiye mu muhezo. Rirangiye batangaje ko urubanza rusomwa mu ruhame. Mbere ya saa tatu abaregwa bazanywe mu modoka ya Mini Bus bategereza abacamanza, saa tatu abaregwa binjiye mu cyumba cy’iburanisha. Hinjiyemo kandi itsinda ry’abacamanza bane b’uru rukiko, abunganizi batatu bunganira abaregwa n’abashinjacyaha babiri. Usibye aba nta wundi wemerewe kwinjira mu cyumba cy’Urukiko, abacunga umutekano w’abafunze na bo barawucungira hanze y’icyumba cy’Urukiko. Ku rukiko hari abantu bake cyane bo mu miryango y’abaregwa, barimo n’umubyeyi (nyina) w’umunyamakuru Phocas Ndayizera. Iburanisha ryam
Abo kwa Rwigara bagizwe abere

Abo kwa Rwigara bagizwe abere

Amakuru
Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bagizwe abere n’urukiko rukuru ku byaha byose baregwaga n’Ubushinjacyaha. Urukiko rwanzuye ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze mu iburanisha byose nta shingiro bifite. Diane Shimwa Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara wahoze ari umufasha wa nyakwigendera Asinapol Rwigara, baregwa ibyaha bahuriyeho byo guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho. Hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kuri Diane Rwigara. Batawe muri yombi muri Nzeri umwaka ushize, urubanza rwabo rutangira mu Ukwakira rurimo na Anne Rwigara Uwamahoro waje kurekurwa. Diane Rwigara na nyina baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, Ubushinjacyaha bwo bwaburanye bugaragaza ishingiro ry’i
Dosiye 13 z’ abaregwa uruhare muri Jenoside zamaze gushyingurwa

Dosiye 13 z’ abaregwa uruhare muri Jenoside zamaze gushyingurwa

Amakuru
Ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda bwashyinguye dosiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe bagera kuri cumi na batatu. Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko impamvu yo gusubika izi dosiye ari uko amaperereza yakoze nta bimenyetso yagaragaje byatuma bakomeza gukurikiranwa. Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda Mutangana Jean Bosco atangaza ko abaregwa muri izi dosiye 13 zashyinguwe bose bakurikiranwaga badafunze. Mutangana mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuryango yagize ati “Nta n’umwe ufunzwe bakurikiranwaga hari hanze” Amategeko ateganya ko iyo dosiye y’ uregwa ishyinguwe bisobanuye ko ataba abaye umwere cyokora, kumukurikirana biba bihagaze gusa bishobora kongera kubyutswa igihe haba habonetse ibimenyetso bishya, icyo gihe ubushinjacyaha burongera bukaregera urukiko
Visi Perezida wa FDU Inkingi yatorotse

Visi Perezida wa FDU Inkingi yatorotse

Amakuru
Twagirimana Boniface usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka FDU Inkingi riyobowe na Ingabire Victoire, yatorotse Gereza ya Nyanza iri ahazwi nka Mpanga ari kumwe n’undi mugororwa mugenzi we. Itoroka rya Twagirimana ryamenyekanye muri iki gitondo nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bwa Gereza bureba niba abagororwa bose bahari. Uyu mugabo yatorokanye na mugenzi we witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. yari amaze imyaka 11 afunzwe. Twagirimana we yari amaze igihe kigera ku mwaka afunzwe ariko ntiyari yagakatiwe n’inkiko ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Sengabo Hillary, yabwiye umunyamakuru ko bishoboka ko aba bagororwa ba
Diane Rwigara yishimiye icyemezo Urukiko rwafashe

Diane Rwigara yishimiye icyemezo Urukiko rwafashe

Amakuru
Urukiko Rukuru rumaze kwanzura ko Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunze kuko Itegeko ngo ridateganya ubwoko bw’ibyaha usabwa kurekurwa by’agateganyo aba ashinjwa, Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakwiye gukomeza bagafungwa kuko bakurikiranweho ibyaha bikomeye. Urukiko rwavuze ko rwasuzumye iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rugasanga nta mpamvu zikomeye zivugwa n’Ubushinjacyaha zituma aba bombi bakomeza gukurikiranwa bafuzne. Diane Rwigara na nyina baregwaga guteza imvururu muri rubanda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Abaregwa bafashwe kuva tariki 23 Ukwakira 2017. Nyuma y’uko Urukiko rutangaje ko abaregwa barekuwe by’agateganyo, Umuvugiz
Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi

Amakuru
Nk’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga harimo n’urwa Minisiteri y’Ubutabera ni uko umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi. Ayo makuru agira ati “Kigali, tariki ya 14 Nzeli 2018 – Uyu munsi Inama y’Abaminitiri, iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Bwana Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka. Icyitonderwa: Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye Bugesera: 23 Nyarugenge: 447 Musanze: 149 Gicumbi: 65 Nyanza: 63 Rubavu
Gutabwa muri yombi kw’abayobozi bakuru mu Rwanda: Hakurikiraho iki?

Gutabwa muri yombi kw’abayobozi bakuru mu Rwanda: Hakurikiraho iki?

Sesengura
Umubare mwinshi w’abayobozi bakuru batabwa muri yombi bagirwa abere Kuki iyo barekuwe badasubizwa mu kazi? Bamwe mu bagizwe abere ntibakifuza kugaragaza uko babayeho hanze Transparency International Rwanda (TIR) ivuga ko bitumvikana uburyo abayobozi benshi bagirwa abere Inkiko mu Rwanda ntizemera ibyo kurekura abayobozi bakuru Umunsi ku wundi havugwa amakuru y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru b’ibigo  na za Minisiteri, impamvu nyamukuru ikaba iyo gukekwaho kunyereza umutungo w’abaturage. Aba bayobozi bashyirwa mu nkiko bakaburana, gusa abenshi muri aba bagirwa abere kuri ibi byaha, ibintu n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Rwanda) uvuga ko bikwiye kwibazwaho. Twayagerageje gushyira hamwe bamwe muri aba bayobozi bagiye bakurik
Scroll Up